Rusuka

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Rusuka ni we ukomokwaho n'abitwa Abasuka, yageze mu Rwanda aturutse mu Gisaka ari kumwe na se Temahagali ndetse na mushiki we Sasamyaliro. Aha hari ku ngoma ya Mibambwe III Sentabyo, wabaye Umwami w’u Rwanda kuva muri Kamena 1741 kugera muri Gashyantare 1746. Nyuma ho gato, se yaje gusubira mu Gisaka, maze Rusuka na Sasamyaliro basigara mu Rwanda .

Uko yageze mu Rwanda

Kugera mu Rwanda kwa Rusuka byaturutse ku mutware w’Umwami watwaraga mu Nduga, waratiye Umwami ko Rusuka ari umuhanga mu gucuranga. Ni bwo Mibambwe yamutumagaho aramuhaka, ndetse aza no kumushora igihango amugira umwiru we. Rusuka kandi yabaye umurezi wa Gahindiro, uruhinja rwagombaga kuzungura ingoma.

Rusuka yageze mu Rwanda mu gihe cy’intambara, ubwo abana ba Kigeli III Ndabarasa bitwaga Ibigina barwaniraga Ingoma na Nyirabiyoro, Umugabekazi wo mu Mubari. Rusuka uyu ngo yari yarabujijwe n’ Umwami kunywa inzoga, nyamara ngo “Umuntu asiga ikimwirukaho ntasiga ikimwirukamo.” Yaje kurembywa no kutayibona, ni ko kuyituma umuntu ayimuzanira iwe mu cyansi, arayinywa, hanyuma ahita ajya kwirega ku Mwami agira ngo hatazagira umuvamo bikamushyira mu mazi abira. Ni ko kugira ati: “Nari ndembye, ariko nanyweye iyo mu cyansi kandi mwavumye iyo mu gicuma no mu kibindi.” Umwami ni ko guseka aratembagara, ni uko ati: “Ngaho ikomereze imirimo yawe.”

Bidatinze, Umwami yaje gutanga yishwe n’ubushita ngo bwari mu mwambaro Umwami Kimenyi IV Getura wo mu Gisaka yamwohererejeho intashyo. Ni bwo Abiru bahise bihuta kwimika Gahindiro ari uruhinja batagombye gutegereza amezi ane nk’ uko byari bisanzwe, kuko byihutirwaga cyane.

Mibambwe amaze gutanga, ingabo zahoze zimurwanya zari zibonye imbaraga. Zikimara kumenya ko hari umwana wimitswe, zahise ziza zimuteye ngo zimwice. Gahindiro yimikiwe mu Ruhango rwa Mutakara na Nyamagana kwa Nangingare, ho mu Ntara ya Gitarama (ni ko hitwaga). Uwitwa Gatarabuhura wari warahungiye mu Gisaka cya Kimenyi, akimara kumva itanga rya Mibambwe III Sentabyo yahise yicinya icyara, ategura gutera ngo ajye kwima mu Rwanda. Yiyijeje ko imana ze zeze, ko Imana yamwimitse ngo yime mu Rwanda, azunguye ingoma ya se Kigeli Ndabarasa. Ni ko kumanuka mu Ruhango ku gasozi kitwa Butare, akikiwe na nyina Nyiratunga, aherekejwe n’ ingabo ziteguye urugamba.

Akimara kumva ko ari Gahindiro wimye, ubwange bwahise bwiyongera. Ni bwo abantu bamugiraga inama yo kudatera u Rwanda, bamwumvisha ko adakwiye kwirushya atanisha ingabo mu mitwe kandi zose ari ize. Bati ahubwo ohereza abantu bice Gahindiro na nyina biraba birangiye.

Uwo mugambi wo kwicwa k’ Umwami n’ Umugabekazi washyikirijwe Rusuka, bamusaba kubabaha ngo babice hanyuma bamugire umuntu ukomeye ku ngoma nshya. Yabemereye ibyo bamusabaga, ariko abahenda ubwenge ati muze kuza nimugoroba, ni ko guteguza ab’ i Bwami ngo bamenye uko baza kwitwara imbere y’ uwo mugambi mubisha. I bwami bakibyumva, bahise bumva ko ari amahirwe bagize yo gutega Gatarabuhura imitsindo.

Kugira ngo imitsindo yo kuburizamo umugambi wa Gatarabuhura ishoboke, hagombaga kuboneka abapfa mu cyimbo cy’Umwami n’Umugabekazi. Ni bwo umugore witwa Kiyange yemeye kwitanga nk’intwari ngo apfire Nyiratunga, naho Nyiramuhanda atanga umuhungu we Rubazangabo ngo apfire Gahindiro.

Ku mugoroba, intumwa za Gatarabuhura zigeze i Bwami baziha ikaze zigaba ku gisasiro, ni ko guhitana Kiyange na Rubazangabo. Bukeye mu gitondo indamutsa yo kwa Gatarabuhura itararamutsa kuko bari bazi ko yabaye Umwami byarangiye, bumva iy’ i Butare kwa Gahindiro yabatanze. Gatarabuhura ni ko kumenya ko yagambaniwe, ati ahasigaye ni ah’ ingabo.

Semugaza umugaba w’ Urukatsa (ingabo za Gatarabuhura), yari afitanye isano ya hafi na Nyiratunga kuko yari nyina wabo. Ubwo Gahindiro na we yari murumuna we. Ni ko guha ingobo z’ Urukatsa itegeko ryo kuba ziretse kurwana kandi urugamba rutangiye, nyuma aza kuzigarukana arazirwanya afatanije n’ ingabo za Gahindiro, zineshwa zityo, zimwe zirahunga izindi zirayoboka.

Abaturage b’i Muyunzwe aho Gatarabuhura yari yaraye bakimenya ibyamubayeho n’ ingabo ze, bahise bamutera bayobowe na Mutemura wa Byuma. Agenda abahunze agira ngo yambuke Nyabarongo asubire mu Gisaka, ageze ahitwa i Kinyambi bumwiriraho ahitamo kurara kuri umwe mu bagaragu be wari utuye aho. Uwo mugaragu we ahengera ashyizweyo, aramuboha amujyana i Bwami kwa Gahindiro, bamuta mu rwobo rwa Bayanga. Ubwo intsinzi ya Gahindiro iba irabonetse, ikeshwa Rusuka, Semugaza, Baryinyonza ba Kigeli, Nyiramuhanda na Kiyange.

Abanyamateka bavuga ko iyo ntambara yo gutsemba Ibigina yamaze amezi menshi, ikaza kurangirira kuri Kiryango i Mwendo ho mu Kabagali. Ni ho havuye umugani ngo: “Ariguranura nk’ iz’i Mwendo.” Mu gihe ingabo z’ i Bwami zabaga zivuza ingoma, Ibigina byavuzaga induru kuko ingoma yabyo Urukatsa rwari rwarayibambuye, ari na ho rubanda bakuye umugani ngo: “Nta nduru irwana n’ ingoma.” Gutsinda k’ uruhinja Gahindiro ni ko kwabaye intandaro yo guhimba indirimbo ngo: “Nyiratunga Yaratumye ngo Impinja Ntizigapfe.”

Nguko uko Rusuka yabayeho ari intwari, akaba n’ inyangamugayo mu mirimo yose yashinzwe n’ umwami Mibambwe III Sentabyo, ndetse biza kumuviramo kwimana na Gahindiro. Yaje kubyara abana batandatu, barimo abahungu bane n’ abakobwa babiri. Abana be bafite imiryango ikiriho, ngo yaba yarababyaranye na Mayanja wakomokaga mu Ndorwa, ngo akaba yaramushyingiwe n’ i Bwami. Abo ni abitwa: Gasindikira, Nyombya na Rukikana. Abandi ni Rugango waguye ku rugamba ari ingaragu, Tanzi, n’ undi mukobwa utazwi neza.

Bigaragara ko Rusuka yabayeho igihe kinini kuko Umwami Gahindiro ubwe yamaze ku ngoma imyaka yigera kuri 70. ntibavuga uko yapfuye angina, bavuga gusa ko yari ashaje cyane. Umuvumu uri mu itongo rye uracyahari, witwa Igiti cya Rusuka.

Imiryango ya Rusuka ubu iboneka mu Ntara y’ Amajyepfo mu cyahoze ari Intara ya Gikongoro aho Nyombya yatuye agiye gutwara. Indi iri mu Gisaka ho mu Ntara y’ Ubuurasirazuba, ikomoka kuri Nkeramugaba wahoze ahatwara, hakaba n’ abandi basigayeyo igihe Rusuka avayo. Ibi yubikesha umukecuru witwa Nyirandorero w’ Umusukakazi washyingiweyo akabona iyo miryango yombi mu Gisaka.

Hifashishijwe

*iby' ingoma z'abami unyuze ku muzi w'abasuka,Nyirishema Célestin,2009