Sena y' u Rwanda

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Sena y' u Rwanda
Umutwe wa Sena ni umwev mu mitwe ibiri igize Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda yagiyeho nyuma y'ibihe by'inzibachuho, binyuze mu matora yabaye ku itariki ya 29 Nzeri kugeza tariki ya 2 Ukwakira 2003. Yatangiye imirimo yayo ku itariki ya 10 Ukwakira 2003, nyuma y'irahira ry'abagize Imitwe yombi.

Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda igizwe n'imitwe ibiri :

  • Umutwe w'Abadepite
  • Umutwe wa Sena

Umutwe wa Sena ugizwe n'Abasenateri 26 bakomoka aha hakurikira :

  • Abasenateri 12 batorwa n'inzego zihariye, hakurikijwe inzego z'imitegekere y'Igihugu ;
  • Abasenateri 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika ;
  • Abasenateri 4 bagenwe n'Ihuriro nyunguranabitekerezo ry'imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda ;
  • Umusenateri 1 watowe mu barimu n'abashakashatsi bo muri za Kaminuza n'Ibigo by'amashuri makuru ya Leta ;
  • Umusenateri 1 watowe mu barimu n'abashakashatsi bo muri za Kaminuza n'Ibigo by'amashuri makuru yingenga

Imikorere ya Sena

Biruta Vinçent perezida wa Sena
Sena ni urwego rwishyiriweho n’abaturage kugira ngo rubahagararire, Abasenateri barugize baba baratowe n’abaturage.

Sena ifite inshingano zikurikira :

  • Gushyiraho amategeko ;
  • Kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma;
  • Kwemeza bamwe mu bayobozi bo mu Nzego z'Imirimo ya Leta bagenwa n'ingingo ya 88 y'Itegeko Nshinga ;
  • Kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry'amahame remezo avugwa mu ngingo ya 9 n'iya 54 z'Itegeko Nshinga.
  • Guhagararira abaturage.

Kugirango Sena igere ku nshingano zayo, yashyizeho inzego ikoreramo :

  • Inteko rusange ( arirwo rwego rukuru)
  • Biro
  • Amakomisiyo
  • Inama y’Abaperezida

Imirimo y’Inteko rusange ibera mu ruhame, ubishatse wese yemerewe gukurikirana imirimo y’inama ariko ntiyemerewe gufata ijambo, kuko aba ari igihe cyo gufata ibyemezo, ibitekerezo bitangirwa muri Komisiyo. Igihe hari umuturage ufite ikibazo, yandikira Perezida wa Sena. Ibyo bibazo bisuzumwa na Komisiyo ifite Ibibazo by’Abaturage mu nshingano zayo.

Imirimo y’Inteko rusange itangira buri gihe saa cyenda z’amanywa (15h00) ikarangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00). Imirimo muri Komisiyo itangira buri gihe saa tatu za mugitondo (09h00) ikarangira saa sita z’amanywa (12h00).

Imirimo y’Amakomisiyo nayo ibera mu ruhame, ariko abakurikiranye imirimo y’inama ntibemerewe gufata ijambo, hari ubwo Komisiyo ishobora gutegura inama zihariye ku mushinga w’itegeko abaturage n’abanyamakuru bashobora guhabwamo ijambo. Icyerecyezo Igihugu kigendera ku mategeko ashingiye mu kubahiriza uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, demokarasi n’imiyoborere myiza, Inteko Ishinga Amategeko ikaba ishishikariza abaturage kugira uruhare mu bikorwa byayo byose.

Inshingano rusange

Inshingano rusange za Sena ni izi zikurikira : 1. Kwemeza no gutora amategeko ifitiye ububasha;

2. Kumenya no kugenzura imikorere ya Guverinoma;

3. Kugenzura amahame shingiro avugwa mu ngingo ya 9 y’Itegeko Nshinga;

4. Kugenzura Imitwe ya Politiki nk’uko biteganyijwe mu ngingo ya 54 y’Itegeko Nshinga;

5. Kwemeza ishyirwaho rya bamwe mu bayobozi bakuru b’Igihugu nk’uko amategeko abiteganya ;

6. Kugeza ku baturage ibikorwa by’Inteko;

7. Gusuzuma raporo zatanzwe n’Ibigo bya Leta biteganyijwe n’Itegeko Nshinga ;

8. Gutsura umubano hagati y’Inteko Zishinga Amategeko n’indi miryango ihuje Inteko Zishinga Amategeko ;

9. Gutanga ibitekerezo ku mushinga w’ingengo y’imari ya Leta;

10. Gusuzuma ibibazo by’abaturage bagejejweho.

Inzego

Sena ifite inzego zikurikira :

  • Inteko rusange
  • Inama y’Abaperezida
  • Biro
  • Amakomisiyo ahoraho
  • Abashinzwe imirimo ya buri munsi


Inteko rusange igizwe :

Abagize Umutwe wa Sena bose.


Inama y’Abaperezida igizwe :

- Abagize Biro ya Sena - Abaperezida n’aba Visi-Perezida b’Amakomisiyo ahoraho.

Abagize Biro ya Sena ni aba bakurikira  :

- Perezida w’Umutwe w’Abadepite ; - Ba Visi-Perezida babiri b’Umutwe w’Abadepite.

Amakomisiyo ahoraho

Sena ifite amakomisiyo ahoraho ane (4) na Komite ishinzwe kureba imyitwarire n'imyifatire y'Abasenateri no gukurikirana imikorere ya Sena.

1. Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere myiza

2. Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari

3. Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage 4. Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane

5. Komite ishinzwe kureba imyitwarire n'imyifatire y'Abasenateri no gukurikirana imikorere ya Sena.

Inteko rusange ya Sena ishobora kwemeza Komisiyo zidasanzwe kugira ngo hakurikiranwe ikibazo runaka.

Abashinzwe imirimo ya buri munsi

Imirimo ya buri munsi ya Sena ikuriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Sena, akagenzurwa na Biro ya Sena.

Hifashishijwe