Stromae

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Paul Van Haver, ​uzwi nka​ Stromae​, yavutse tariki 12 Werurwe 1985 i Etterbeek mu Bubiligi, ni umwanditsi w'indirimbo, akaba n'umuririmbyi unatunganya muzika w'umubiligi ufite inkomoko mu Rwanda biturutse kuri se.

Yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2009 biturutse ku ndirimbo Alors on Danse yasohoye kuri album yise Cheese. Mu mwaka wa 2013 yashyize ahagaragara album yise Racine carrée ​yakunzwe na benshi hirya no hino ku isi, ikurikirwa n'ibitaramo 200 yakoreye ku migabane hafi ya yose​ mu bihugu 25 birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Brazil, Canada n'u Burusiya. Ibi bitaramo byitabiriwe n'abarenga miliyoni.


Ubuzima bwe hambere

Paul Van Haver uzwi kwizina rya Stromae yavukiye mububiligi kuri se w'umunyarwanda Rwanda na nyina w'umuframa Flemish . Se wa Stromae yari umunyabugeni n'ubukoriri(architect), yishwe muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994. Nyina umubyara yaramureranye n'abavandimwe be bane i Buruseri Brussels mu Bubiligi, yakunze gushishikariza Stromae n'abavandimwe be gukina imikino ngororamuburi ndetse n'ibyuma bya muzika. Nyina uwo yaje kumushyira mu kigo cy'abagatulika Jesuit nyuma yaho kwiga mu kigo cya leta bimunaniriye afite imyaka 16, Aho Stromae yaje kurema itsinda ry'abahanzi binjyana ya rap we na bagenzi be bo kwishuri, barimo umuririmbyi ndetse n'umuhanzi Jacques Brel , Cuban son ndetse n'umucongomani rumba . Stromae yahoze yiyumvamo ko atavukiye mu Bubiligi, nubwo nyamara ariho yarerewe.


Ubuzima bwe nk'umahanzi

Stromae yatangiye umuziki akora injyana ya Hip Hop hagati ya 2000 na 2007, icyo gihe yakoreshaga izina rya Opsmaestro akaba yaraje kurihindura Stromae. Ku myaka 18 yashyize ahagaragara itsinda rya rap yise "Suspicion" afatanyije na mugenzi we J.E.D.I, banakorana indirimbo "Faut que t'arrête le Rap". Nyuma J.E.D.I yaje kuva muri iryo tsinda ku mpamvu yatangaje ko ari uburyo bwo kumufasha kwiyishyurira amashuri. Nyuma y'umwaka yashyize ahagaragara Album ye yambere yise "Juste un cerveau, un flow, un fond et un mic...".

Mu mwaka wa 2008 yakoze amasezerano yo gusohora indirimbo mugihe kingana n'imyaka ine hamwe na "Because Music" ndetse na "Kilomaître". Muri uwo mwaka Stromae yakoze kuri Radio yo m'ububiligi yitwa NRJ aho Vincent Verbelen (ushinzwe gukina imiziki kuri radiyo NRJ) yaje gutangazwa n'impano ye amufasha gushyira hanze indirimbo ye yamumenyekanishije izwi nka "Alors on danse" yaje gukundwa na benshi, nyuma yaje gusubiramo iyi ndirimbo afatanyije n'umuhanzi uzwi kw'izina rya Kanye West (remix).

Taliki 9 Gashyantare 2011 Album ye yise Cheese irimo "Alors on danse" yatsindiye igikombe cya Victoires de la musique.

Mu mwaka wa 2013 Stromae yashyize hanze album ye ya kabiri yise Racine Carrée, irimo indirimbo ye yamamaye izwi kwizina rya "Papaoutai".

Mu mwaka wa 2015 Stromae yakoze indirimbo yise "Quand c'est?" ivuga ku ndwara ya cancer dore ko mu rurimi rw'igifaransa bivugitse muburyo bumwe. Yagiraga ati "Quand c'est?" (Ni ryari?).Mu mpera z' uyu mwaka kandi album ya Racine Carrée yagizwe iyambere mu myaka isaga 10 ku kuba yaragurishijwe kukigero cya miliyoni 2 m'Ubufaransa.

kuri ubu Stromae yibanda cyane ku njyana ya Electronic music. Uyu muririmbyi amaze kuba ikirangirire ku Isi, by’umwihariko mu bihugu bivuga Igifaransa, kuri ubu atangiye no kwerekeza mu bindi bice by'isi ,nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nabo batangiye kumukunda. Paul Van Haver, ​uzwi nka​ Stromae​, yavutse tariki 12 Werurwe 1985 i Etterbeek mu Bubiligi, ni umwanditsi w'indirimbo, akaba n'umuririmbyi unatunganya muzika w'umubiligi ufite inkomoko mu Rwanda biturutse kuri se.

Yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2009 biturutse ku ndirimbo Alors on Danse yasohoye kuri album yise Cheese. Mu mwaka wa 2013 yashyize ahagaragara album yise Racine carrée ​yakunzwe na benshi hirya no hino ku isi, ikurikirwa n'ibitaramo 200 yakoreye ku migabane hafi ya yose​ mu bihugu 25 birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Brazil, Canada n'u Burusiya. Ibi bitaramo byitabiriwe n'abarenga miliyoni.