Telitwali z’u Rwanda

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Telitwali z’u Rwanda ni ibice byari bigize igihugu uyu munsi twagereranya n'intara.

Ababiligi bakimara kwirukana Abadage mu Rwanda,bahise biga uburyo bwaborohera kugirango barutegeke , nibwo mu w’ 1917, bashyizeho "Rezidansi"y'u Rwanda , Hategeka Major Declerk (Dekeleriki). U Rwanda ubwo rwaciwemo Segiteri eshatu muri uwo mwaka. Mu w’ 1919, ni ho Ababiligi bashyizeho intara zibumbiye hamwe kandi zagombye gushingwa umutware basangaga akize kurusha abandi (ni ubukire ku nka no ku bagaragu) .

Ubundi umusozi umwe washoboraga kuba utegekwa n'abatware benshi. Izo ntara ziganaga buke imitegekere ya Rwabugili (Musinga we na Kanjogera bari baraciye igihugu mo uduce twinshi bakigaba kugira ngo bagwize abayoboke). Ariko guhera 1921, barucamo Telitwali 4, Telitwali y'uburengerazuba umurwa uba Rubengera, Telitwali y'amajyaruguru umurwa uba Ruhengeri na Telitwali ya Nyanza umurwa uba Nyanza na Telitwali y'iburasirazuba umurwa uba Kigali. Ibyo bice by'ubutaka byari bigamije korohereza ubutegetsi, cyane cyane ibyerekeye gushaka ibyangombwa nk'ibiryo n'abatware benshi.Mu w’1941 ,igihugu barongeye bagicamo za Telitwali zigera ku 8 ,kuko babonaga Telitwali 4 kuzitegeka bitaboroheye. Dore zimwe muri Telitwali zashyizweho n’Ababiligi mu w’1941, Uturere twari tuzigize, n’Abayobozi batuyoboraga.


Telitwali ya Kigali

1. U Bwanacyambwe: Rwiyamilira Mikayire

2. U Buliza n’u Buganza bw’epfo:Rwubusisi

3. U Bumbogo: Rwampungu Eduwaridi

4. U Bugesera: Ruhorahoza Geraridi

5. U Buganza bw’I burasirazuba :Rutsinga Sitanisirasi

6. U Buganza bwa ruguru :Kanobana Medaridi

7. U Rukaryi: Butare Godifirida


Telitwali ya Kibungo

1. Gihunya: Gacinya Fawusitini

2 U Buganza: Rwabutogo Faransisiko

3.U Buganza –Rweya :Kalisa Sitanisilasi

4. Migongo: Kanyangira Antoni

5. Mirenge: Nyiringondo Simoni

6. Mubali: Kataka Fideli


Telitwali ya Byumba

1. Rukiga: Rwigemera Sitefano

2. U Buberuka: Karyabwite Tomasi

3. U Buyaga: Munyaneza Medaridi

4. U Mutara: Ryumugabe Gerivazi

5. Ndorwa y’i burasirazuba :Katabarwa Kirizositomu

6. Ndorwa y’I burengerazuba :Muregancuro Tewodori


Telitwali ya Ruhengeri

1. U Burera: Kamali Kirisipini

2. U Bugarura: Rwabukumba Yohani Berekimasi

3. U Buhoma –Rwankeli:Rwamulindi Yohani Nepomuseni

4. U Bukamba –Ndorwa:Kwintili Bisamaza

5. U Bukonya : Bisalinkumi Kaniziyo

6 .Kibali –Buberuka : Kalima Epaforodita


Telitwali ya Gisenyi

1. U Bugoyi: Kamuzinzi Godifiridi

2. U Budaha: Rubayiza Karoli

3. U Bushiru : Nyangezi Faransisiko

4. U Bwishaza : Serukenyinkware Rafayeri

5. Akanage :Mbaraga Diyoniziyo

6. Cyingogo :Rwamuningi Wiliborolidi


Telitwali ya Nyanza

1. U Busanza bwa ruguru :Rutaremara Mikayire

2. Amarangara: Haguma Ladisilasi

3. Amayaga: Mukarage Selesitini

4. Ndiza: Kaberuka Dewogatsiyasi

5. Nduga: Kanimba Atanazi

6. Nyantango: Muterahejuru Dewogaratsiyasi

7. Rukoma: Mfizi Alufonsi

8. U Bunyambilili: Barasa Lewonaridi

9. Kabagali: Nturo Pawulo


Telitwali ya Asitirida

1. Mvejuru: Semutwa Aloys

2. U Buhanga-Ndara: Gashugi Yusitini

3. U Bufundu: Semugeshi

4. U Busanza bw’epfo : Fransisiko

5. U Buyenzi : Rwitsibagura Ludoviko

6. Nyakare  : Mutembe Ildefonse

7. Bashumba : Rutamu Yozefu

8 .Nyaruguru : Sendashonga Oswaridi


Telitwali ya Cyangugu

1. Impara: Bideli Yozefu

2. Abiru : Biniga Lewonidasi

3. U Bukunzi-Busozo:Gitefana Sitefano

4. Icyesha: Ntaganda Yohani Nepomuseni

5. Rusenyi –Itabire: Fundi Poroyegiti

Murabona ko icyo gihe Telitwali ya Kibuye na Gitarama ,zari zitararemwa.Abatware batavuzwe ahangaha ,ariko bakaba bazwi mu mateka ,nuko batari bakagabiwe ubutware mu mwaka w’1941-1942.

Hifashishijwe

1. DELMAS, Léon, Généalogies de la noblesse (les Batutsi) du Rwanda, Vicariat Apostolique du Rwanda, Kabgayi, 1950, p.28.

2. KAGAME, Alexis, Les organisations socio-familiales de l'ancien Rwanda, A.R.S.C., Bruxelles, 1954, p.33, note 31: "La dénomination de BANYIGINYA, propre au Rwanda et aux BAHIMA du 'NKOLE signifie: richesse actuelle, jointe à une noblesse très ancienne, dans le clan dynastique. Les autres membres du clan, sans grande fortune, sont appelés ABASINDI, du nom de MUSINDI, fondateur éponyme du groupe".

3. KAGAME, Alexis, INGANJI KALINGA, Vicariat Apostolique du Rwanda, Kabgayi, 1959 (2ème édition), vol. I, IGICE CYA III, n° 35.

4 .Marcel D'HERTEFELT, Les clans du Rwanda ancien. Eléments d'ethnosociologie et d'ethnohistoire, M.R.A.C., Tervuren, 1971, p.19.

5. Marcel D'HERTEFELT, Les clans du Rwanda ancien. Eléments d'ethnosociologie et d'ethnohistoire, M.R.A.C., Tervuren, 1971, p20.