Ubupfura

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

ubupfura ni imwe mu nkingi z’umuco wacu wa Kinyarwanda,.Ubwo bupfura bukaba bugaragarira mu mvugo no mu ngiro y’umuntu bigatuma ababimubonyeho bamwishimira bakanamufataho urugero rwiza bagombye gukurikiza.

Bimwe mu byarangaga imfura kera ni ibi bikurikira :

Imfura niyo musangira ntigucure,

Mwajya inama ntikuvemo,

Waterwa ikakuburira,

Wapfa ikakurerera,

Kuba ukize ntusuzugure ukennye,

Wasonza ntiwibe.

Kubera agaciro ubupfura bwahabwaga n’ubu bugihabwa mu muco wacu wa Kinyarwanda ;abanyarwanda bahimbye imigani y’imigenurano ifatiye ku bupfura ndetse no ku mfura rikaba n’isomo kuri bamwe batari bujuje ibiranga imfura cyangwa se abifuzaga kugana mu bupfura.

Iyo migani ni iyi ikurikira :

Aho imfura zisezeraniye niho zihurira,ihatanze indi ikahanambira,

Imfura igwa mu mfuruka,

Imfura inena ishonje,

Imfura inyuze aha ni iyariye,

Imfura n’imvura birahwana,

Imfura isenya iseka,

Imfura ishinjagira ishira,

Imfura mbi ntiyanga umugayo,

Imfura na se barangana,

Imfura nziza iseka nkase,

Imfura ntihunga irayembayemba,

Imfura nziza niyo mutaraganira,

Imfura y’umugore nisubiye mu bye,

Nta wushima imfura batarasangira ikiraro,

Ubupfura buba mu nda,

Ubupfura bwakennye, butekesha muri kambere,

Ubwiza bwica ubupfura.

Mu gusigasira umuco wa Kinyarwanda ;gufatanya, gusigasira zimwe mu nkingi ziwugize,bigafasha guhindura amateka yo guta umuco w’ubupfura yaranze iki gihugu.