Ubusizi

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Sekarama ka Mpumba umusizi w'ikirangirire 1853-1936
Ubusizi ,ni icyiciro cy’ubuvanganzo cyari kigenewe gusingiza mbere na mbere Umwami n’abo mu muryango we ,ndetse na Kalinga yari ikimenyetso cy’ubwami.Ubwo buvanganzo bwatangiye ku ngoma ya Ruganzu Ndoli ahasaga mu w’1510 ,butangijwe n’umugore witwaga Nyiraruganzu Nyirarumaga ,akaba yari umugabekazi wa Ruganzu.Bugitangira bwarangwaga n’imivugo migufi ifite intondeke 10 cyangwa se 20 kandi yerekeje ku mwami .Iyo mivugo yitwaga “IBINYETO “

Mbere abahanzi b’ibinyeto bitwaga “ABENGE”. Aho ibinyeto bihindukiye “IBISIGO NYABAMI” ubwo wa mwengekazi w’umusingakazi atangiza ubwo buryo bushya, bitwa ABASIZI. Abandi Benge bahise bamukurikiza maze kuva icyo gihe bahabwa agaciro ibwami kandi ibwami akaba ari na bo babagenga. Abasizi bashyize hamwe, bakagira gahunda y’uko bazajya batura umwami ibisigo ubumbiye hamwe abanyenganzo y’ibisigo bose. Abasizi nta kindi basabwaga gukora uretse guhimba.

Umusizi yari umuhimbyi w’ibisigo Nyabami,Uwabifataga mu mutwe atarabihimbye bamwitaga “Umwikirizi “ . Abasizi b’Umwami baremaga umutwe w’Abasizi bakagaragira umwami mu mutambagiro kandi bagategekwa n’umutware wabo bitaga ”INTEBE Y’ABASIZI “.Uwo Mutware wabo yashyirwagaho n’ I Bwami ,yashoboraga kuba Umusizi cyangwa se ntabe we.

Umusizi yari umukozi w’I Bwami kuko atavugaga ibyo yishakiye ku bwe ,ahubwo yavugaga ibizwi n’abagomba kubimenya b’Ibwami.Niyo yabaga yatinze kuyoboka Umwami ,yahingukanaga igisigo cyo kwihohora.Urugero ni nk’igisigo cya Nyakayonga ka Musare yise “UKWIBYARA “

I Bwami kandi ,bagenzuraga Abasizi cyane ku buryo uwabaga yatannye ho gatoya akiha gushyiraho ake yarabiziraga. Urugero :Ruhinda wa Kwiyahura (Umupfumu w’inka ),Yuhi Mazimpaka yamushyize ku ngoyi kuko yari azi amabanga y’imandwa,abapfumu n’abiru.Yari yerekanye n’imirwa yagombaga guturwaho n’Abami -Nguruzi ya Karorero (Ndi umuyoboke w’Abami ).


Imihimbire y’ibisigo

Umusizi yabaga yitumye guhimba igisigo cye,akajya mu Nganzo,ahantu hiherereye hitaruye urusaku n’icyatuma ahuga cyose,ngo abone uko akurikiranya ibitekerezo bye n’uko ahimba igisigo kigaragaza ubuhanga.Iyo Umusizi yamaraga gufata mu mutwe igisigo cye,yajyaga imbere y’Umwami akakimutura.Mu kukimutura yakoreshaga bumwe muri ubu buryo :

  • Inkuru :Kukivuga imbere y’Umwami
  • Amataza :Kukiririmba mu ijwi riranguruye,yicaye imbere y’Umwami.
  • Impagazi :Babaga ari babiri bakaririmba bakuranwa ( Kera babitaga Amacinya )


Ubwoko bw’ibisigo

Muri rusange, Ibisigo birimo amoko atatu :

  • Ibisigo by’impakanizi :Bivuga amateka y’Abami uko bakurikirana ku ngoma.Muri ibyo Bisigo ,buri Mwami agira igice yihariye ku buryo usanga imbata yabyo iteye itya :

Interuro :Muri iki gice Umusizi akenshi avuga ikimuteye guhimba icyo gisigo. Impakanizi :Ni igihimba k’Igisigo,kikaba kigizwe n’amabango yo guhera kuri Cyilima Rugwe kugeza ku Mwami uturwa Igisigo.Kandi atandukanywa n’inyikirizo bita “Impakanizi “ Umusayuko :Iki gice ni umusozo usoza igisingizo,urangwa ahanini nuko Umusizi yisabira ingororano z’ubuhimbyi ( wari umuhango w’Abasizi )

Urugero :Igisigo cya Nyakayonga “UKWIBYARA “ yagituye Mutara Rwogera

  • Ibisigo by’ikobyo: Ni ibisigo bigiye umujyo umwe .Ntabwo bigabanyijemo amabango .Muri ibyo Bisigo kandi Umusizi yivugiramo Abami yishakiye ,kandi ntibibe ngimbwa ko akurikiranya injyabihe yabo.

Urugero :Igisigo cya MUGUTA ( Ye kaze ,ye karame ) yagituye Kigeli Rwabugili

  • Ibisigo by’ibyanzu :Bivuga amateka y’Abami bitabakurikiranyije mu njyabihe yabo .Ibyo bisigo bigabanyijemo ibice (amabango ) bigiye bitandukanywa n’icyo umumntu yakwita “Inyikirizo “ .Iyo nyikirizo niyo yitwa “Icyanzu” mu bisigo by’ibyanzu.

Urugero :Igisigo cya Sekarama yise “Naje kubara inkuru “


Imbonerahamwe y’ubwoko bw’ibisigo

Ibice Ikobyo Icyanzu Impakanizi

Interuro - Intangiriro Interuro

Igihimba - Igihimba Impakanizi

Umusozo - Umusozo Umusayuko

Inyikirizo - Inyikirizo Impakanizi ( icyanzu )

Uretse ubwo bwoko butatu tumaze kubona hari n’ibisigo by’ubuse bamwe bita “ibyivugo by’ubuse”. Muri byo umusizi yashoboraga gutera umwami cyangwa abandi ubuse, abavugaho ibintu bisa n’ibisebya kandi bisekeje. Uwo bavugaga ntiyagombaga kurakara, naho iyo yarakaraga bakamwita igifura. Bene ibyo bisigo by’ubuse ni byo Kagame yiganye mu guhimba “Indyoheshabirayi”kuko na yo itera ubuse, umwami Rudahigwa n’abatware ku bijyanye n’ubusambo bw’ingurube.


Ikivugwa mu Bisigo

Ikivugwa mu Bisigo usanga ahanini gikubiye mu mumaro wabyo.Ibivugwamo akaba ari ibi bikurikira :

1. Kogeza Abami .abakurambere be , n’Ingoma

2. Kwisabira no kwihakirwa k’Umusizi .Iyo Umusizi yamaraga gutura Umwami igisingizo ,Umwami yagiraga icyo amugororera ,nk’inka,umusozi …..

3. Haba n’ubwo Umusizi yisabiraga Imbabazi z’icyaha yaba yarakoze cyangwa se akaba yasaba ikindi kintu atatinyuka kuvuga mu bindi bihe bisanzwe.

Hifashishijwe

igitabo “Umuco n’ubuvanganzo “(NSANZABERA Jean de Dieu 2012 )