Ubuvanganzo nyarwanda

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Mu nyandiko z’Ikinyarwanda niho hagaragarira ubuvanganzo nyarwanda, ubwo buvanganzo bukaba buri ukubiri:

  • Ubuvanganzo nyemvugo
  • Ubuvanganzo nyandiko

Ubuvanganzo nyemvugo

Ubuvanganzo nyemvugo , ni ibyahimbwe n’abantu ba kera, benshi batanazwi neza,bakabishyikiriza ab’icyo gihe mu mvugo gusa nta nyandiko.Babivugaga bizihiza ibitaramo,cyangwa mu minsi mikuru,kandi bagendaga babihererekanya ngo bitibagirana burundu.ubwo buvanganzo nyemvugo bwarimo ibice bibiri.

  • Ubuvanganzo nyemvugo bw’I Bwami
  • Ubuvanganzo nyemvugo bwo muri rubanda

Ubuvanganzo nyemvugo bw’I Bwami

Ubuvanganzo nyemvugo bw’I Bwami, bwabaga bugizwe ahanini n’Ibisigo, Ibitekerezo by’ingabo, Ibyivugo,Ubwiru n’amazina y’inka. Bukubiyemo ibintu byinshi by’ingoma ya cyami n’ibijyanye nayo.

  • Ibisigo:Ni ubuvanganzo buhanitse bwari bugenewe Abami n’ibikorwa byabo.Amateka yabwo akaba agaragaza ko bwaba bwaratangiya ku ngoma ya Ruganzu III Ndoli
  • Ibyivugo: Ni ubuvanganzo bufatiye ku byerekeye intambara. Nubwo buri mugabo byari ihame ko agira ikivugo cye,ariko siko bose bari bafite ubuhanga bwo kubihimba.Ababihimbaga babitaga ‘Intiti’ akaba arizo zifashishwga mu guhimbira abandi ibyivugo.Ibyivugo rero ni nk’ibisingizo bisingiza intwari ku rugamba ,bigasingiza intwaro n’ubutwari.Mu byivugo habagamo ibigwi n’ibirindiro.Nubwo habagamo amakabya menshi,ibyivugo byatumaga aba kera bagira ubutwari ku rugamba bagashira ubwoba.Ibyivugo byari ugutatu:
  • Ibyivugo by’iningwa:Byari bihimbitse neza ariko ari bigufi.
  • Ibyivugo by’imyato:Byabaga ari birebire kandi bikagira ibice bitaga’’ IMYATO’’
  • Ibyivugo by’amahomvu cyangwa by’ubuse:Ni ibyivugo bisetsa,umuntu yakeka ko bisebanya.Byahimbwaga mu bitaramo by’amatorero kandi uwo babihimbiye ntarakare.Iyo yarakarraga bamwitaga 'Igifura cyangwa Ikinyamusozi’Bigaragara ko atamenyereye ku bana n’abantu cyangwa se kuganira.
  • Ibitekerezo by’ingabo:Byahimbwanga n’abatekereza b’I Bwami bahereye ku byavuzwe n’Abavuzi b’amacumu.Batekereza b’ iBwami bari abahanzi b’abanyamwuga,bakajya babisubiramo mu bitaramo by’i Bwami.Nyuma yaho bikazakwira no mu bandi.Bene ibyo bitekerezo bivuga ibitero kenshi na kenshi n’ubwo havugwamo n’ibyivugo by’ingabo.
  • Ubwiru:Ni ibintu bikubiyebo imihango y’I Bwami n’amabanga yabwo.Ubwiru bwabaga burimo ibintu byinshi bise ‘’INZIRA’’Abari bashinzwe iyo mihhango yose y’ubwiru babitaaga’’ABIRU’’Muri izo nzira twavuga nka:
  • Inzira ya Gicurasi: Ni igihe hapfaga abantu benshi
  • Inzira ya Rukungugu: Ni igihe inka zororokaga cyane
  • Inzira ya Kivu: Ni igihe cy’amapfa
  • Inzira y’Ishora: Ni igihe cy’imvura nyinshi

Iyo mihango yose Abami n’Abiru babo babaga barayifashe mu mutwe ntibagire icyo bayihinduraho.

  • Amazina y’inka: Amazina y’inka ni nk’ibyivugo cyangwa ibisingizo by’inka z’inyambo. Bikaba barabivugaga bazirata,bazisingiza ku bw’akamaro zifite. Dore ko arizo zari ipfundo ry’ubukungu bwite bw’Abanyarwanda.