Umunsi ameza imiryango yose

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Umunsi ameza imiryango yose ni igisigo cyahimbwe na NYIRARUMAGA

Mu mateka y’Ibisigo by’i Rwanda iki ni cyo cyahimbwe mbere y’ibindi byose. Cyahimbwe n’umusizi-kazi NYIRARUMAGA, amaze kubaUmugabe-kazi w’ingoboka w’Umwami Ruganzu Ndoli. Yagihimbiye gukemura ikibazo cyariho icyo gihe, cyo gushaka ko amateka y’u Rwanda atagumya kujya yibagirana nk’uko byari byaragenze mu bihe byamubanjirije. Uwo mugambi yawushyize mu bikorwa ahimba igisigo yise« impakanizi », agira ngo kizabe urugero rw’ubwo buhimbyi bushya. Icyo gisigo kimeze nk’urunigi. Amateka y’ingenzi y’ingoma ya buri mwami akaba nk’isaro ry’urwo runigi. Isaro rya mbere rivuga amateka y’ingoma ya Ruganzu Bwimba. Bityo rero, uko ingoma zigenda zisimburana, Abasizi bakagenda bongera ho amateka y’ingoma yabo. Akaba isaro rishya ry’urwo runigi rw’amateka u Rwanda rwambaye. Ni yo mpamvu amateka y’u Rwanda tuzi ari aho ahera. Aya mbere y’icyo gihe yitwa ay’ingoma z’ “Abami b’Umushumi”, yibagiranye burundu.

Ubushakashatsi mu mateka bugaragaza ko umusizi wanyuma wari ukizi neza yari Nyirimigabo ya Marara ya Munana, waguye mu gitero cy’i Bunyabungo ku ngoma ya Rwabugili mu I881.

Cyandikishijwe n’umuhungu we Nyagatoma. Undi wari ukizi yari Karera ka Bamenya, wabaye Umutware w’ Intebe y’Abasizi w’imperuka, wo ku ngoma ya Yuhi V Musinga. Abo basizi bombi ntibari bacyibuka imikarago yerekeye ingoma z’Abami batatu b’imbere ya Ndoli, ari bo : Kigeli I Mukobanya, Yuhi II Gahima na Ndahiro Cyamatare.

Iki gisigo kiri mo mateka ki ?

1.Interuro y’iki gisigo ivuga ngo « Umunsi ameza imiryango yose », uwo muntu uvugwa ni NYAMUSUSA. Yabaye umugore wa Gihanga, wahanze ingoma nyiginya. Yabyaye abana batatu, baragwa ibihugu bitatu : Kanyarwanda aragwa u Rwanda, Kanyabugesera aragwa u Bugesera, Kanyendorwa aragwa i Ndorwa. Ikindi, Nyamususa, wari umukobwa wa Jeni rya Rurenge, yabaye uwa mbere mu Bagabe-kazi b’Abasinga 9 kuri 12 ba mbere b’ingoma nyiginya. Nguko uko Nyamususa « yamejeje imiryango yose ».

2.Ikindi Nyirarumaga agamije ho ni uguha ingoma nyiginya « umuzi » ufashe ku butaka bw’u Rwanda. Amateka ya Gihanga atangirira ku mugani w’ « Ibimanuka ». Nyamususa, Umubyara-bami b’Abanyiginya, kuba akomoka ku Basinga b’Abasangwa-butaka, byahaye ingoma nyiginya amateka atari imigani. Bikaba binumvikanye ko ibyo bimanuka, mu mvugo itajimije, byamanutse mu gihugu cyo haruguru y’u Rwanda. Si na bo ba mbere baturutse ruguru iyo.

Nimucyo rero dusome icyogisigo.

Umunsi ameza imiryango yose ava i Nsiriri Mwa Bama-mu-ndeka ba Kibyara-Buhatsi, Uwari kwitwa Nyiramugondo, Ye Mugondo woroswaga Rugora Ku mugomba- byuma,

05 I Bogora- ngoma, Mugondo wa Rubavu. Urya ni wo munsi ihamagara ba So ba mbere, Rugira rwo ku ruzi rwa Nyirarubuga Ijya kubereka imigisha. Ngo: haguruka mujye kwubaka Kiyebe.

10 Mugendera- Gitumba na Nyagitarama cya Mutambyi, Aho twahanye imigisha. Urya ni wo munsi aranda imbuto ajya Buranda, Buranga bwa Bwojo, Uwari kwitwa Nyirarubanda.

15 Ye Rubanda rwabandanaga mu rubavu rwa Rubibi, Rubanguka ati: rubanda rwanjye.

II Ni wo munsi izina ry’Ubusindiridasiba, I Tsinduka-sindwe rya Nyiragisare, No kuri ubu bugingo.

20 Sindabona ababatiye, Ngeze-kurya ya Mugaga, Yashakiraga Mugaya-ngwe urumira. Bahinga aho badasaturiwe, Abami b’i Saduka-mirwa, 25 Ryarênga bagacyuka, Bacyuye imigisha bénda.

RUGANZU I BWIMBA

Bahera aho bararima bareza Ararima Murimura-birwa Wa Nda-imwe ya Ndarasanye, Nyiri ukwima kare i Karika. 30 Uwimiiraga Ruhiga

III

Ngo itokora ubuhatsi bw’ i Bugera Ngo butagenda. Mutêtêza-nshako wa Shimwe na Shinga-ngari, Ateze Ngira-nzima i Muranzi. 35 Ati: ubujyeeri bwo mu Bwimpeke Butarahurwa mu Bwiriri.

CYILIMA I RUGWE

Bahera aho bararima bareza Ararima Mucaniira-ngezi wa Ngenzi, Ya Biraro bya Barambya-urugendo. Arakubura amashyo arimwo Rushya,

40 Mishyo ya Myezi arayishyikira. Dore isambu bahingaga i Cubi N’i Kaba-none rya Miraro Na n’ubu Bavu akizubatsemwo.

IV MIBAMBWE SEKARONGORO MUTABAZI

Bahera aho bararima bareza Ararima i Nduga, Ndagara ya Mikiko na Migezi,

45 Rwitirwa ko u Rwanda rwa Nsoro ya Nyakivuna, Ya Sambu izanywa abazima ba Ntarabana. Aho mushyize ingabo n’abagabo, Abagabe b’i Ngabe-imeze ya Kimenyi, Bugacya tukikorana imiganda.

Ibisobanuro :

1. Insiriri = Inkomoko

2. Bama-mu-ndeka = Bahora ku ngoma

3. Kibyara-bahatsi = Kibyara-bategetsi

4. Rugira ijya kubereka imigisha = Imana ijya kubaha imigisha

5. « Haguruka mujye kwubaka Kiyebe » = Rugira yabwiye Nyamususa ati: « haguruka ujye kwubakana na Gihanga ingoma y’u Rwanda : mbahaye umugisha »

6. Bahinga aho badasaturiwe Abami b’i Saduka-mirwa, ryarenga bagacyuka bacyuye imigisha benda = Bahora bigabiza Amahugu, Abami b’u Rwanda, uko bwije bagacyura iminyago.

7. Bahera aho bararima bareza = Abami b’u Rwanda bararwunguye barugira rugari.

8. Ararima Murimira-birwa wa Nda-imwe ya Ndarasanye = Uwo ni Bwimba wabyaye umwana-umwe kandi akaba umucengeli mu Gisaka apfira u Rwanda

9. Muteteza-shako ati: ubujyeri bwo mu Bwimpeke butarahurwa mu Bwiriri = Imana iragiye Ingoma y’u Rwanda iti : imigambi y’i Gisaka nibe igipfa-busa.

I0. Ararima Mucanira-ngezi wa Ngenzi,… arakubura amashyo ari mo Rushya…na n’ubu acyizubatse mo = Agira akamaro Rugwe wazindukiye kunyaga amashyo ari mo imfizi yayo Rushya; na n’ubu akaba akizitunze.

11. Ararima i Nduga yitirwa ko u Rwanda = Mibambwe I ararasana acyura Igihugu cy’i Nduga mu Rwanda