Umuryango w' ibihugu by' Afurika y' Iburasirazuba

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
east african community
Umuryango w' ibihugu by' Afurika y' Iburasirazuba (East African Community) ni umuryango wegamiye kuri Leta ufite icyicaro Arusha muri Tanzania, uhuza Repubulika zo muri Afurika y’Uburasirazuba za Kenya, Uganda, Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Rwanda, n’u Burundi.

Amasezerano yo gushinga uyu muryango yasinywe ku wa 30 Ugushyingo 1999, atangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 7 Mata 2000, hakurikijwe uko yari yasinywe hagati y’ibihugu bitatu, ari byo: Kenya, Uganda na Tanzania. Repubulika y’u Rwanda n’iy’u Burundi zinjiye muri uyu muryango ku wa 18 Kanama 2007, ziba abanyamuryango ku buryo bwemewe guhera ku wa 1 Nyakanga 2007.

Intego n’icyerekezo

Icyerekezo cya East African Community, ni ukubaka Afurika irumbuka, ihagaze neza ku isoko mpuzamahanga, itekanye, idahindagurika, kandi ishyize hamwe mu buryo bwa politiki. Intego y’uyu muryango ukwagura no kunimbika ubukungu, politiki, umuryango, umuco, mu rwego rwo guteza imbere ireme ry’ubuzima bw’abaturage bo muri aka karere, binyuze mu guhangana n’ubuzima ku isoko mpuzamahanga, agaciro ku nyungu, ubucuruzi n’ishoramari.

Indangagaciro

Indangagaciro z’ingenzi z’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba ni:

  • Gukoresha abakozi babifitiye ubushobozi
  • Kunoza ibikorwa
  • Gukorera mu mucyo
  • Imikoranire myiza
  • Ubumwe
  • Kubahiriza amahame y’umuryango

Intego

Umuryango EAC ufite intego yo kwagura no kunimbika umubano hagati y’ibihugu biwugize, wibanda kuri politiki, ubukungu n’umuryango ku bw’inyungu rusange. Ni muri uru rwego ibihugu bigize uyu muryango byasinyanye amasezerano yo guhuza za gasutamo mu mwaka w’2005. Ibi bihugu kandi bigiye gushyiraho isoko rusange mu mwaka w’2010, rizakurikirwa n’ifaranga rusange rizatangira gukora bitarenze umwaka w’2012, byose bizakurikirwa no guhuza politiki z’ibyo bihugu.

Kwagura uyu muryango

Ishyirwa mu bikorwa ryo kwagura ihuriro rigari ry’ubukungu mu karere rigizwe n’ibihugu bya Burundi, Kenya, Rwanda, Tanzania na Uganda bishyize hamwe abaturage basaga miliyoni 125; ubutaka bungana na km2 miliyoni 1.82 n’umusaruro w’ibikomoka ku matungo (GDP) ungana na miliyari 73 z’amadolari y’Abanyamerika, rifite umumaro ukomeye kuri ibi bihugu mu buryo bwo guhuza ubutaka na politiki, kandi ryizeye kugera ku ntego zaryo no kongerera ingufu uyu muryango.

Uko uyu muryango uhagaze kuri ubu

Guhuza ibihugu bigize uyu muryango bigeze ku rwego rushimishije kugeza ubu nk’uko bigaragazwa n’igikorwa cyo guhuza za gasutamo gikomeje, gusinya amasezerano y’isoko rusange rihuza ibihugu byose bigize uyu muryango mu mwaka w’2009, no kuyashyira mu mu bikorwa mu w’2010. Hari kandi igikorwa cyo guhuza ifaranga cyatangiye mu mwaka w’2009, no gukomeza ihuriro ry’ibihugu bigize uyu muryango, ariko byose bihuzwa n’ubuyobozi bwiza no kwita ku baturage hagamijwe kubaka ubukungu na politiki by’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba bikomeye kandi birambye.

Hifashishijwe