Umutwe w’ingabo zitwaga “Ingangurarugo”

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Ingangurarugo
Benshi mu bantu bazi cyane Kigeli IV Rwabugili nk’umwami wakundaga intambara. Ibyo babihera ku bitero yagabye ahantu hatandukanye nko mu Nkole, Bunyabungo, i Rucuru n’ahandi. Bamwe ndetse banahamya ko uyu mwami yagiraga amahane ndetse yanaciye agahigo mu gutanga abantu benshi.

Ibyo byose ariko usanga abenshi bakeka ko yaba yarabitangiye amaze kwima ingoma. Nyamara iyo urebye muri bimwe mu bitabo bimuvugaho, usanga gukunda intambara kw’uyu mwami byaratangiye kera; atarima Ingoma ya Se. Ubushakashatsi ku ‘Ngoma ya Kigeli VI Rwabugili na Nyirayuhi Kanjogera’ bugaragaza ko mu bwana bwe uyu Mwami yaranzwe no gukunda intambara, kuko yagabaga udutero afatanije n’urungano rwe bakanyaga inka. Abenshi bumva Ingangurarugo nk’ umwe mu mitwe y’ingabo waremwe ku ngoma ya Rwabugili. Nyamara ngo ingangurarugo nyirizina zabonye izuba ku ngoma ya Mutara Rwogera se wa Rwabugili.


Yaremye umutwe w’ ingabo akiri igihenga (umwana muto)


Rwabugili yitwaga Sezisoni mbere y’uko yambura abagabo babiri (Rwabugili rwa Gaceyeye na Rwabugili rwa Kabindi ka Nyarwaya) umwe amwita Rwakageyo undi amwita Nyamahe.Kuko Rwabugili ni izina ry’Ubuhangange aribyo bivuga “Nyirububasha”Akaba yarumvaga ko nta wundi ukwiye kuryitwa usibye we wenyine nk’umwami nyagasani) . Sezisoni yabyirukiye kwa nyirakuru umugabekazi Nyiramavugo Nyiramongi ,Nyina wa Mutara Rwogera; abyiruka ahatse abana bo mu kigero cye bagera muri mirongo itatu, abahakisha inka zibumbye mu cyondo. Ab’inkoramutima bari Bisangwa bya Rugombituri na Mugugu wa Shumbusho.

Bafatanyije na Sezisoni(Rwabugili) birirwaga bahiga inyoni ndetse bagakina barasa uruti bakoresheje uduheto duto twa cyana, maze abakuru bababona bagatangarira uburyo ari abakogoto (abahanga b’umuheto.) Sezisoni n’urungano rwe batangiye kujya baza mu bitaramo i Bwami bakumva aho abahungu birahira umwami cyangwa ababagabiye.Kubw’amatsiko umunsi umwe babaza abakuru impamvu umuntu yirahira undi babimenye bahindukirana Sezisoni wari ubahatse bamusaba kuzabagabira ababwira ko nta mashyo atunze. Bahereye ubwo bahindukirana Umwami Rwogera bamubaza igihe azagabirira umuhungu we Sezisoni ngo nawe abonereho abagabire bajye bamwirahira, maze Rwogera ababwira bigezo ko niba bashaka inka bakagombye kujya kunyaga izabo niba ari intwali.

Abana banogeje umugambi maze bagaba igitero mu Ntarama za Rwogera (rimwe mu mashyo y’umwami Rwogera) barasa abashumba inka bazikata ikibando,maze mu gihe gito baba basesekaye ku karubanda ibyivugo ari byose ab’ibwami bati: “Izi Ngangurarugo tuzikitse dute?” (Bazise ingangurarugo kuko arizo ngabo zubahutse kugangura urugo rw’umwami. Kurugangura=kuruteramo intugunda, akaduruvayo).

Icyakora Rwogera yashatse kurakarira abo bana maze abatware baramutwama bamwumvisha ko ari we wabahaye uburenganzira maze bose abagabira inka zibakwiriye. Ng’uko uko Ingangurarugo za Sezisoni zahindutse umutwe w’ingabo kugera n’aho Sezisoni yimiye kurya Kigeli IV Rabugili, ndetse uyu mutwe akawugira umurangangoma (ingabo zihariye z’umwami) nyuma yo kongeramo abandi bagabo.