Umuvumu ni igiti cyitwa ‘Imana’

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Umuvumu wafatwaga nk'Imana
Umuvumu ni igiti gifite amateka mu Rwanda, iki giti mu myemerere y’Abanyarwanda bo hambere hari ubwo bakitaga Imana bitewe n’imigenzo ndetse n’imihango bakoraga.

Kera ku ngoma ya cyami habagaho abanyamihango b’ibwami, iyo hadukaga icyorezo, iyo imvura yaburaga kandi ikenewe, iyo u Rwanda rwabaga rugiye gutera ndetse n’ibindi bikorwa nk’ibyo byasabaga ko habaho icyizere cy’uko bazabona intsinzi, abo banyamihango b’ibwami nibo bageragezaga gushaka iyo ntsinzi babinyujije mu mihango irimo kuragura. Iyo mihango rero iyo yabaga hifashishwaga amatungo nk’ intama cyangwa se inkoko ariko cyane cyane ikimasa. Iyo iryo tungo ryabaga ryeze ari byo nakwita gutanga intsinzi, ubwo aho iryo tungo ryashyizwe hagakorerwa imihango bahateraga igiti cyangwa ibiti by’umuvumu. Ibyo biti bikaba ibizira gutemwa ndetse n’ahatewe ibyo biti by’imivumu hakitwa mu mana.

Umuvumu ni igiti cy’amateka maremare mu Rwanda, ibyo bigatuma cyubahwa na benshi. Iki giti gifite amateka mu bukungu bw’u Rwanda kuko cyakorwagamo byinshi ; niwo wubakaga inkike z’urugo rwa Kinyarwanda, niwo wubakaga ibikingi by’amarembo ndetse umuntu wubakishaga umuvumu yabaga yubashywe cyane. Umuvumu ni igiti cyavagamo umwenda wa Kinyarwanda witwaga ’impuzu’ ndetse ukavamo ikiremo. Ikiremo twakigereranya n’isuwime (cya gitambaro bakoresha kuri ubu bihanagura amazi) kuko nacyo bakifashishaga mu kwihanagura.

Umuvumu rero wakundwaga na benshi mu ba kera ni uko ukorwamo byinshi byafashaga mu buzima bwa buri munsi. Wakorwagamo ubwato bwambutsa abantu uruzi, ikiyaga n’umugezi. Umuvumu ukorwamo umuvure bengeramo urwagwa rw’ibitoki, inzoga y’amasaka yitwa ikigage ndetse umuvure inyana ziwushokeramo. Umuvure kandi ukorwamo isekuru isekurwamo ibintu byose bifuza ko byaba ifu cyangwa imiti. Igiti cy’umuvumu gikorwamo ibyansi bikamirwamo, imbehe abantu bariraho ibiryo nayo ikomoka ku muvumu.

Ibibabi by’umuvumu ntibijya byuma vuba, bityo iyo ubwatsi bwaburaga nibyo byatungaga inyana. Ikiremo twavuze hejuru gikoreshwa mu gukora amavuta y’amadahano (umubavu). Umwana w’umuhungu yateraga igiti cy’umuvumu ku nkike, bityo akaba yahatura igihe cyose akagira icyo cyubahiro bitandukanye n’umwana w’umukobwa urongorwa ahandi ndetse n’aho agiye akaba atahatera uwo muvumu.

Ahakorewe imihango y’ibwami yose ireba igihugu bahashyiraga ikimenyetso cy’umuvumu. Urugero navuga ni ku iriba rya Rwezangoro ryabaga mu Muhima wa Kigali, ryakorerwagaho imihango y’ibwami y’ihererekanyabubasha. Aha niho umwami wavaga ku ngoma yahuriraga n’uwimye ingoma bakahakorera imihango yitwa ’Ishora’, ubwo uvuye ku ngoma akajyanwa i Butare, uwimye ingoma akajya i bwami akavugirwa ingoma.