Umwami w’u Rwanda Kanyarwanda Gahima(1124-1157)

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Urugo rwa Kinyarwanda
Kanyarwanda nk’uko tubyumva ni izina rivuga nyir’u Rwanda gusa n’ubwo abantu batandukanye bibwira ko izina u Rwanda ari iry’iki gihugu gusa ngo siko bimeze.

Izina u Rwanda usanga ryitwa n’uduce tumwe na tumwe two mu Rwanda ndetse no mu bihugu bihana imbibi narwo kuko ngo rimwe na rimwe iri zina ryanahabwaga tumwe mu turere u Rwanda rwabaga rumaze kwigarurira mu gihe cyarwo cyo kwanda (kwaguka).

Ingero zitandukanye nko muri Uganda ahitwa Busoga mu majyaruguru y’ikiyaga cya Victoriya ndetse n’agace ko hafi yo ku mupaka w’u Rwanda na Uganda bita u Rwanda rwa Gashara. Uretse no hanze y’inkiko z’u Rwanda no mu gihugu imbere naho hari uturere dutandukanye dufite iryo zina nko mu Mutara aho bitaga mu Mubali hitwaga u Rwanda rwa Binaga ari naho haherereye rwa rutare rw’Ikinani tujya dusoma mu mateka ngo Ibimanuka byamanukiyeho bwa mbere.

Izina u Rwanda turisanga kandi mu bice bya Gasabo ya Gikomero ahari agasozi bitaga ngo ni u Rwanda rwa Ndanyoye,aho i Gasabo akaba ariho hari umurwa mukuru w’ubwami ari nayo mpamvu baheragaho bavuga ko ari u Rwanda rwa Gasabo ndetse bakongeraho ngo rugari rwa Gasabo. Si aho gusa kuko ubwo umwami Mibambwe Mutabazi yigaruriraga i Nduga ako gace nako ngo bahise bakita u Rwanda rwa Kamonyi bishatse kuvuga ko byari uburyo bwo kwerekana ko aho hantu habaye ahabo rwose.

Muri aya mazina yose rero bikaba byumvikana ko habaga harimo umushinga wo kwagura igihugu nk’uko izina Rwanda ubwaryo ribivuga kuko inshinga kwanda byavugaga kwaguka mu runyakirima (amagambo atagikoreshwa mu kinyarwanda gikoreshwa ubu). Kanyarwanda Gahima waje asimbuye se ku ngoma akaba ngo ari yo mpamvu yahawe ririya zina rya Kanyarwanda kubera inshingano yari asigiwe na se Gihanga zo gukomeza kwagura ubutaka yari arazwe.