Urukerereza

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Itorero urukerereza
Kimwe n’ibindi bihugu, u Rwanda rufite umuco warwo , kandi umuco warwo uri mu bintu byiza kurusha ibindi dufite muri iki gihugu, wagombye kwitabwaho ugatezwa imbere uko amasekuruza agenda asimburana. Ibyo biri mu by’ingenzi byatumye Leta y’u Rwanda iteza imbere umuco. Ibyo bikaba byaragezweho hashyirwaho itorero ndangamuco ry’Igihugu ari ryo URUKEREREZA.

URUKEREREZA,nNi Itorero rihuza abahanzi baturuka mu matorero ndangamuco akomoka mu turere n’uduce tunyuranye tw’Igihugu, hagamijwe guteza imbere, kubika no kubungabunga umuco w’u Rwanda binyujijwe mu ndirimbo, imbyino, ikinamico n’ibindi. URUKEREREZA, rwavutse kuwa 24 Werurwe 1974, rushyizweho n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, iteka rya Perezida wa Repubulika No301/11 ryo kuwa 24 Werurwe 1974 ryasohotse mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda mu w’1974, ku igazeti ya 78 irebana n’ishyirwaho ry’Itorero ry’Igihugu cy’u Rwanda. Ibyo byatumye hagaragara ko abahanzi bafite impano cyane cyane abana baturuka mu turere dutandukanye tw’Igihugu bashobora kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere umuco w’Igihugu. Urukerereza rwabereye abahanzi b’abanyarwanda ahantu babona uburyo bwiza bubafasha guhagararira igihugu mu bintu bitandukanye bibera ku isi yose. Guhera kuwa 24 Werurwe 1974, Itorero ry’Igihugu ry’u Rwanda ryatangiye kuba ikitegererezo cy’ibihangano by’umuco nyarwanda mu moko yabyo anyuranye. Kuba binyuranye biterwa mbere na mbere n’Uturere bikomokamo, ntibituruka ku moko y’abantu. Kuba abakoroni bemeza ko hariho amoko atatu y’abanyarwanda mu Rwanda, bivuguruzwa n’ukuri kudasubirwaho k’uko abanyarwanda bose bavuga ururimi rumwe, ‘Ikinyarwanda’ bagasangira umuco n’inkomoko. Itorero ry’Igihugu ry’u Rwanda Urukerereza, rifatwa nk’aho ari irya mbere mu kugaragaza uwo murage dusangiye nk’uko byerekanwa n’indirimbo n’imbyino gakondo. Hagati y’umwaka w’1974 na 1994, Urukerereza rwakoze ingendo nyinshi ku isi maze amahanga atangara arushima cyane cyane i Burayi no muri Amerika y’Amajyaruguru. Ikibabaje ni uko abenshi mu babyinnyi, abaririmbyi n’abakaraza b’abahanga baguye mu mahano yagwiriye u Rwanda mu 1994. Mu rwego rwo kongera kubaka uyu murage uduhera ishema, Leta y’u Rwanda yashyizeho Itorero ririho ry’IMPARAGE. Rigizwe n’abahanzi barokotse bahoze mu Itorero, ndetse n’abanyamuryango b’abamatorero y’abanyarwanda baba mu mahanga. Igitangaje ni uko Imparage zagiye zirusha abandi mu mpuzamatorero (festival) mu rwego mpuzamahanga ari no ku nshuro ya mbere zikinnye ku rwego mpuzamahanga. 1995: PALMA i Mayoruka (Mallorca) muri Espagne ; 1996: MAATAF muri Isiraheri ; 1997: Brazavile muri Congo n’i MAATAF na none muri Isiraheri ; 1998: Mu marushanwa yabereye muri Afurika y’Epfo Mu gihe igihugu cyageragezaga kongera kwiyubaka mu 1998, Leta yongeye gutoranya ababyinnyi n’abakaraza mu ngando y’abahanzi magana atatu (300) yabereye i Nyanza ya Nyabisindu mu Ntara y’Amajyepfo kuva ku itariki ya 24 Kanama kugeza ku ya 8 Nzeri 1998, hagamijwe kongera gushyiraho itorero ry’Igihugu nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

U Rwanda rwamaze ibinyejana birenga bine ruyoborwa n’ubutegetsi bwa Cyami bityo imikino myinshi igaragaza ibyakorerwaga i Bwami, no mu duce dukikije i Bwami. Izo mbyino zigabanyijemo amoko ane :

  • INTORE: Ni umukino abantu b’igitsina gabo bakiri bato bitozagamo kuba ingabo (intore), bagaragaza imico, imbaraga, gececeka n’imyambarire bituma bamera nk’intare;
  • UMUSHAGIRIRO/Umushayayo:Ni imbyino y’abagore babyinaga, bigana imyitwarire y’inyamaswa zitandukanye zitera igihugu ishema, uhereye ku nzovu, impala n’imparage, kugera ku yubahwaga cyane kurusha izindi, ari yo yitwa inka.;
  • UKURAMBAGIZA: Ni imbyino yabyinwaga n’abagabo n’abagore bakina ibyo twakwita «KURAMBAGIZA». Iyo mbyino ababyinnyi bayita ‘’imbyino y’abafiyanse’’ (fiancés).
  • ABAKARAZA B’I BWAMI: Bari cumi na bane, cyari ikimenyetso cy’ububasha bw’Umwami. Ingoma yavuzwaga zimenyekanisha ko umwami ahari, cyangwa se hari icyo zimenyesha rubasha rw’Umwami n’abandi bafatanya na we.

Ibi twabitekerejeho tumaze kubona ko hari abahanzi bagenzi bacu bafite impano mu bijyanye n’umuco, ariko ntibayikoreshe ngo igaragare mu bikorwa byabo nk’abahanzi. Birababaje cyane kubona ibijyanye n’umuco biharirwa abatarize kandi bikwiye kuba inshingano zacu nk’abanyabwenge mu muco w’Igihugu cyacu cy’u Rwanda. Abanyamuryango Abanyamuryango b’Itorero ndangamuco ry’Igihugu”Urukerereza” ni abahanzi b’abanyarwanda baturuka mu turere no mu ntara zinyuranye z’Igihugu bari mu Mtorero Ndangamuco atandukanye.Iryo torero ryarongeye rirubakwa rihabwa izina ry’Urukerereza none kugeza ubu rimaze gukina imikino myinshi mu gihugu no mu mahanga, cyane cyane mu birori bikomeye ku rwego rw’Igihugu.

INGENDO ZAKOZWE N’ITORERO RY’IGIHUGU «URUKEREREZA»

  • 1999: Ryagiye mu Bushinwa no mu Buhinde
  • 2000: Ryagiye I Burayi mu marushanwa
  • 2001: Mu Budage
  • 2002: Ryasubiye I Burayi mu marushanwa
  • 2003: Muri Rhineland Palatinat
  • 2004: Mu Budage no mu Bufaransa
  • 2005: Mu Buyapani n’I Mayoruka (Mallorca)
  • 2006: Mu Butaliyani no mu Buholandi