Uturingushyo tw’abasizi

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Uturingushyo tw’Abasizi ,ni utubango tugufi duhimbitse neza ,dukunda gusetsa cyangwa se dufite icyo twigisha.

Urugero :

  • Ikizima ni ukubyara

Ikiziriko ni ugucutsa

Uwabuze imicuko acumura ku bantu

  • IMFURA

Imfura ni iyo musangira ntigucure

Mwajya inama ntikuvemo, waterwa ikakuburira

Wapfa ikakurerera, Kuba ukize ntusuzugure ukennye

Wasonza ntiwibe

  • IBITOTSI

Ibitotsi ni ibiragi,bigomba ibirago,

Usinzira utiziguye Imuhira,

Uwazindutse akagusumbya akantu !

Ijoro ni Intati,rikaba intambara,

Ryageza igihe cy’igicuku rikagucuragiza,

Impyisi igatera ,umurozi akaza !

  • IBIJUMBA

Imbuto ya mbutuye abahange ya nyiramiranzo,

Iyo mbuto iramamaye mu kotswa !

Bayirimira intebu,

Bakayuzuza mu ntebo,

Ikava ikuzimu yirabye inzarwe,

Igatsinda inzara y’abana,

Igasibya ba Nyina gusya !

  • UBUKENE

Ese umpoye iki ruhu rwanjye,

Amambere ko twajyanye I Nyabitare,

Watanyuka nkaguteza ikiremo,

Gusaba uwo munganya ububabare,

Ni ugusiga irembo ugaca mu cyanzu

Inzoga ya ngeso yanga ababo,

Aho kuyivumba nzayiva hambavu  !

  • IHENE

Narariye umusinga dusangiye ubwoko

Wa Musabwa wa ndanze gusekwa mu nzira,

Anzimanira musheru ,anshira inkoni,

Ati : nshimye iyo !”

Ikagira ikibibi ku mugongo

N’ikibengero ku murizo,

Ica bugufi nticanirwe,

Yaceceba igana iziko,

Bakayizirika mu ijosi,.

Igira ikizizi ikazira ikizinzo,

Ikizira nyacyo ntinywa abantu bakuru,

Umva ruhaya ruharaye guhaha I Bugoyi :

Ntihongerwa Umutware,

Umutwaro wayo ugerwa mu nkondwe kabiri !

  • IMBWA

None kibwana wateganije ingata,

Bagutekera inturo,

Ujye uhora urunduka mu kyuronda imikara !

Uhiga impara urenza n’imparangu,

Rukamba aho urutira byose,

Umenya gutaha imyobo !

Hifashishihwe

Igitabo “Umuco n’ubuvanganzo “(NSANZABERA Jean de Dieu 2012 )