Uwineza Diane

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Uwineza Diane muri Tour de Kigali 2010
Uwineza Diane( yavutse tariki ya 15 Gicurasi 1990) n’ umunyarwandakazi ukina umukino wo gusiganwa ku magare.yavukiye mu murenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana mu ntara y’ Iburasirazuba.akaba yaratwaye umwanya wa 9 muri African championship 2010 yabereye i Kigali mu Rwanda.

Uko yatangiye gukina umukino wo gusiganwa ku amagare

Uwineza Diane yakuze akunda siporo cyane, ubwo yigaga mu cyiciro rusange mu mashuri y’isumbuye kuri ASPEJ yakinaga umupira w’ amaguru, ariko icyo gihe ikigo cya ASPEJ nta kipe ikomeye mu mupira w’ amaguru yari ihari mu bagore, ASPJ ikaba yaraje kugira ikipe y’ umupira w’ amaguru ikomeye Diane yararetse guconga ruhago icyo gihe yigaga mu mwaka wa gatanu w’ icungamutungo. Diane yakomeje atangaza ko yifuzaga kuzakina umukino yaserukira igihugu cye, yabonyeko bitashobokaga mu mupira w’ amaguru arabyihorera. Mu mwaka 2007 i Rwamagana habereye irushanwa ryo gusiganwa ku magare mu rwego rw’ abagore, ryari ryateguwe mu rwego rwo kwigisha imiyoborere myiza, Diane warikurikiranye nk’umufana yahise abikunda cyane kandi abona ko ashobora gusiganwa nabo agatsinda kuko yari asazwe azi igare, yahise afata icyemezo cyo gukina umukino w’ amagare. Kubera ikibazo yari afite cyo kutagira igare rya siporo yegereye Niyonshuti Adrien na John Rugabwa wari umutoza w’ ikipe ya Rwamagana yo gusiganwa ku magare abasobanurira ko yifuza gukina umukino w’ amagare, baje kujya bamutiza igare yakoreshaka aho yahise yitabira tour of kigali city mu kwezi kwa werurwe 2008 aza kurangiza ari uwa 5 mu bakobwa 8 bari basiganwe.

Amarushanwa yitabiriye

Mu mwaka 2008

  • Tour of Kigali city aba uwa 5
  • isiganwa ry’ abereye I Huye (Butare) aba uwa 5.

Mu mwaka 2009

  • Tour of Kigali city aba uwa 3

Mu mwaka 2010

  • Kwita izina aba uwa 2
  • Tour of Kigali city aba uwa 3.
  • African championship 2010 aba uwa 9.

Ubuzima bwe busazwe.

Uwineza Diane avuka mu muryango w’ abana 10, akaba ari umwana wa 6 ni mwene Rwiranga Jean Baptiste na Mukanyarwaya Beatrice. Yize amashuri abanza I Murambi ho mu murenge wa Muhazi, akomereza amashuri y'isumbuye kuri ASPEJ aho yakuye impamyabumenyi yicungamutungo. Mu buzima bwe akunda imikino cyane, agakunda no kubyina ibyino za Kinyarwanda.

Tariki ya 25/11/2010 mu mihango yo gusoza Tour of Rwanda 2010, Uwineza Diane yagize ati “nifuza kuzaba umukinnyi wabigize umwuga, nkahesha ishema igihugu cyanjye, kandi nsaba ababyeyi kumva ko n’ umukobwa afite uburenganzira bungana n’ubwabandi bwo kugira siporo yakora”

Hifashishijwe

-Ikiganiro twagiranye na Uwineza Diane tariki ya 25/11/2010.