Uwitonze Sonia Rolland

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Sonia Rolland
Uwitonze Sonia Rolland yavutse tariki ya 11 Gashyantare 1981 I Kigali mu Rwanda. Ni umukinnyi w’amafilime ndetse yabaye Nyampinga w’Ubufaransa mu 2000(Miss France 2000),akaba mwirabura uvanze wa mbere w’umunyafrika wageze kuri uwo mwanya.Sonia aturuka kuri se w’umufaransa na nyina w’umunyarwandakazi .

Ku myaka umunani nibwo yavuye mu Rwanda ajya mu gihugu cy’uburundi bitewe n’ibibazo by’intambara.muri 1994 nibwo bagiye bidasubirwaho mu gihugu cy’Ubufaransa hamwe n’ababyeyi be.

Ku itariki ya 13 Mutarama 2007 yambikanye impeta na CHRISTOPHE Rocancourt babyarana umwana umwe w’umukobwa .iyo couple bayita rock&roll babikuye kuri Rocancourt Rolland .Mu mwaka w’2000 nibwo yahagarariye quartier yitwa Bourgogne mu marushanwa ya MISS France, nuko yegukana uwo mwanya wo kuba Nyampinga w’ubufaransa .


Sonia mu bikorwa byo gufasha

Ubwo yasuraga u Rwanda mu 2001 yabonye uburyo imfubyi za Genocide yakorewe abatutsi zibayeho biramubabaza cyane, mugusubirayo nibwo yahise ashinga association yitwa “Sonia Rolland et les enfants”yo kubunganira.nyuma uwo mushinga waje kwitwa Maisha Africa uzenguruka m’Ubufaransa hose ushakira izo mfubyi imfashanyo.

Sonia Rolland aba Nyampinga w' u Bufaransa

Sonia mu mwuga wo gukina amafilime

Film yakinnye bwa mbere yitwa “les pygmées de carlo”muri 2002 yatumye amenyekana ndetse na serie za gipolisi “Léa Parker”zacaga kuri M6 zarakunzwe cyane.

Muri 2006 yakinnye muri film ya Richard bohringer yitwa « c’est beau une ville la nuit”naho muri Gicurasi 2007 yagaragaye muri film ya Jacques Fansten “les zygs “ ubu akaba yitegura gukorana na Josephine Baker umunyamakuru ukunzwe cyane kuri France2.

Hifashishijwe