Yagiye mahera

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Uyu mugani bawuca iyo bategereje umuntu bikarambirana, ndetse byarimba akaguma iyo burundu, nibwo bagira bati: "Yagiye mahera" Wakomotse ku murundi witwaga Balyandaba, ku ngoma ya Cyirima Rujugira na Mutaga Sebitungwa (uwo bitaga Semwiza Sembyaliye Imana, Bibero bikingiye abarwanyi, Umwami wo ku Rutabo rwa Nkanda azunguza inyonga arahira Ngabonzima; aho i Nkanda muri komini Nshili ubungubu ni ho yari atuye) ahakabakaba umwaka w'i 1700.

Ubwo Mutaga Semwiza yari abangikanye na Cyirima Rujugira. Dore rero ko iyendezo rya Mahera ryahereye igihe Mutaga akomerekejwe n'umuhungu witwaga Rugina rwa Shaza w'i Ntora (Gisozi). Uwo muhungu bari bamuboshye yibye. Cyirima aramutanga. Bamaze kumuta ku ngoyi yiziguza kuzica Mutaga, ati: "Nimumbohore mumpe n'imyambi nzice Mutaga w'i Burundi." Baramurekura, bamuha umuheto n'imyambi ine, bamwohereza mu rugerero rw'i Mututu.

Agezeyo akomeretsa Mutaga na Budengeli bwa Ndabalinze umunyarwanda wari waracikiye i Burundi. Uwo Budengeli yakomerekeye hejuru ya Mutaga agira ngo Rugina atamwica. Nuko Mutaga na Budengeli bageze i Burundi baromorwa barakira. Bamaze gukira, Mutaga ahubirana na Budengeli mu gikari ava mu mazu ya baka Mutaga. Amutikura akabando muri ya nkovu, yakomerekeye hejuru ye. Budengeli abwira Mutaga, ati: "Unama uve!" Ubwo yamucyuriraga ko yamukomerekeye hejuru bagiye kumwica; Mutaga abyibutse biramubabaza; ahamagaza se wabo witwaga Sentama amutegeka guhanaguza ubwanwa bwe amaraso ya Bundengeli. Kugira atyo yabitewe n'uko muri icyo gitero yakomerekeyemo na Bundengeli; Sentama yahagize ubwoba akaba ikigwari.

Sentama abibonye atyo aracika ajya mu Rwanda. Bamukurikiye kumufata, asimbuka Akanyaru; abwira abamwirukanaga, ati: "Aya maraso nzayiyuhagirira muri Nyabarongo nsanga Cyilima i Ntora!" Ubwo baramubaza, bati: "Mbese ko ugiye usize umugore n'abana?" Arabasubiza, ati: "Urusende rubabyara ni jye urufise."

Ubwo araza akeza Cyilima arakirwa. Ariko yacitse yabanaga n'undi murundi witwaga Balyandaba (uwo bise Mahera). Bombi bari abacuranzi ba Mutaga. Sentama amaze gucika Balyandaba asigara acuranga wenyine; yacuranga inanga yabo umugamba ari wenyine bikamubangamira. Yayicuranga ayivugamo ibyivugo bya Sentama, Mutaga yabyumva akagira akantu ka sewabo. Bukeye abwira Balyandaba uwo, ati: "Ngutumye mu Rwanda: ugende nk'ucitse, ujye gukeza Cyilima; numara kugerayo, uzambwirire Sentama agaruke; muzazane, kuko yaciwe n'ubusa."

Balyandaba araboneza aza mu Rwanda, asanga Cyilima i Ntora. Amubwira ko acitse Mutaga, kandi ko amujijije ko ari inshuti ya Sentama. Baramwakira abonana na Sentama barishima cyane. Ubwo Balyandaba yageze mu Rwanda, asanga bashaka gutera u Burundi. Ni na cyo gitero Mutaga yaguyemo, kiyobowe na Sentama kuko yaberetse inzira nziza yo gushyikira Mutaga. Icyo gitero, ni cyo Rutanda rwa Ntara w'umunyagisaka yatabayemo n'ingabo ze zitwa Urwasabahizi yari amaze gucikana Kimenyi banganishijwe na Cyilima, bitewe n'uko Kimenyi amaze kumwima imyambi iriho ubumara yari yamutumye i Bujinja; yamara kuyibona akarenga akayigabanyiriza Urwasabahizi.

Nuko umutware warwo amaze kuyoboka Cyilima, yerezwa inzuzi zo gutabara kwa Mutaga; aragabwa, aratabara. Urugamba rumaze kwanzikana Rutanda ubwe arasa Mutaga umukumbi hagati y'amaso, umuheha atamirije utendera ku mwambi arirahira, ati: "Rutamu ruzigenza mwambitse umutako ku wundi; kandi ga Rwasabahizi mbatanze kugoma!" (kuko yishe umwami!) Ubwo Sentama abonye Mutaga aguye agira ngo ni ugukomereka gusa. Amusatiriye asanga amaze guhwera; ararira. Abanyarwanda baramushunga, bati: "Urinda kurira si wowe wamutugabije?" Icumu rye arishinga iruhande rw'umurambo w'umuhungu wabo aryiyahuraho. Nawe Balyandaba abonye Mutaga apfuye agarukana n'ingabo z'Abanyarwanda zitabaruka, yanga gukomeza agana i Burundi.

Bamaze kugera mu Rwanda, Cyilima amugororera inka n'imisozi mu kigwi cya Sentama. Kuva ubwo Abarundi baramutegereza baramuheba yaranze gusubirayo kuko Mutaga yapfuye, kandi mu Rwanda yarahabonye ubukire butambutse ubwo yari afitiye i Burundi. Ni bwo abana be baguriye abatasi bo mu Rwanda, bamutumaho ngo azagaruke, Balyandaba arabahakanira. Amaze kubashwishuriza bamuhebye, abacuranzi batangira inanga imucuranga, bati: "Ntacyo Kizima ntabwo Byicira mu gico rya Rukara yaheze mu butumwa!" Ubwo Abarundi bandi, bati: "Erega ntabwo akitwa Byicira mu gico rya Rukara, ahubwo yabaye Mahera y'u Rwanda!"

Nuko kuva ubwo, umugani wamamara mu Burundi no mu Rwanda. Uwo batumye agatinda, bati: "Aho ntiyagiye mahera (nka Mahera) byarimba ntagaruke, bati: "Yagiye mahera!"

Kugenda mahera = Kugenda burundu.