Yariye karungu

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

"Yariye karungu"cyangwa "Yarumye karungu" ni umugani baca iyo babonye umuntu warakaye yarubiye; ni bwo bavuga ngo: "Nimumubise dore yariye Karungu.".wakomotse kuri Nyirakamagaza n'umugabo we Karungu bo mu Rwampara rwa Kigali, ku ngoma zo hambere.

Uwo Karungu yari atuye mu Rwampara rwa Kigali, akaba n'umushumba rwoma; wahugiye mu nka gusa. Yabayeho mu gihe cya Mushoranyambo, ari we bita Rugarukiramfizi, wa wundi uvugwaho ubusambo bw'agahebuzo.

Kubera iyo ngeso y'ubusambo, Rugarukiramfizi yamaze kunaniranwa n'abe mu Buganza, atura mu Bwanacyambwe, ahitwaga ku Gasharu; niho yise Mburabuturo. Amaze kuhatura, umugore we abura amavuta yo kurunga, yajya kuyaguza mu baturanyi be, bakamushwishuriza; bakanga kuyamuguriza. Rugarukiramfizi abyumvise, ati: "Ino si inturo ni imburabuturo"; izina rifata ubwo.

Biba aho biratinda bukeye arapfa; apfa azize ubusambo bwe. Asiga umugore we Nyirakamugore n'umukobwa we Nyirabishangali, n'umushumba wabo Rwujakararo. Yapfuye ari umutunzi wavugwaga cyane; ariko muri ubwo butunzi bwe ntagire abagaragu kubera ubusambo; ni cyo cyatumye apfa asize umushumba umwe waragiraga amashyo atagira ingano.

Nuko haciyeho iminsi wa mushumba Rwujakararo na we arapfa. Nyirakamugore n'umukobwa we Nyirabishangali, basigara muri izo nka bonyine. Bakaba ari bo bakuranwa kuziragira. Umwe yaba yaragiye nka none, undi agasigara ku rugo. Babikora batyo; ariko bibagora.

Bukeye mu Rwampara hakaba umugabo Karungu, bamubwira ko muka Rugarukiramfizi ashaka umushumba umuragirira inka. Arahaguruka ajya gukeza Nyirakamugore i Mburabuturo; amusaba amata y'ubushumba, dore ko yari umushumba rwoma, Nyirakamugore abyumvise arishima kuko abonye inshungu yo kumugabanyiriza ingorane.

Karungu amaze kubona ubuhake, asubira mu Rwampara kuzana umugore we Nyiraneza (umukobwa w'ineza isa n'umuyange: igisingizo cye cy'ingeso nziza); ariko Karungu uwo ngo yari igisambo gutambutsa Rugarukiramfizi utarushwaga. Yimuka mu Rwampara n'umugore we, basanga Nyirakamugore i Mburabuturo. Abaha inka cumi z'imbyeyi z'intizo. Karungu amaze kuzishyikira aha Nyiraneza itegeko: ati: "Ujye unywa amacunda gusa, naho ikivuguto n'inshyushyu bibe ibyanjye" Nyiraneza yemera ubusambo bw'umugabo we, anywa amacunda, ikivuguto n'inshyushyu abiharira Karungu. Bukeye Karungu yongera kumubwira, ati: "Dore tumaze kubona amavuta, na yo ntukayakoreho ni ayanjye." Nyiraneza abyemera ariko agononwa.

Bukeye agenderera abandi bakobwa b'i Mburabuturo, bayaga urukobwa; abatekerereza urupfu yapfuye, Abandi baramuseka; bamwe bamwemeza ko azajya arunga bagasangira. Arita mu gutwi arataha. Nimugoroba Karungu acyura inka arinikiza arazikama. Zihumuje ajya mu nzu, umugore aramugaburira; amuhereza indosho na we yenda indi barasangira. Karungu aramureba ntiyamubuza, ariko arya ajiginywa; ku mutima, ati: "Nzaguharika!"

Bukeye, Karungu ntiyazuyaza ajya kurambagiza umugore ku Kacyiru; ahasanga umugore w'ikirongore witwaga Nyirakamagaza. Aramusaba, aramuhabwa, aratebutsa barashyingira. Nyirakamagaza ageze kwa Karungu amugabanya inka na Nyiraneza. Amutegeka ko atagomba kurya ku birunge. Bukeye abantu b'i Mburabuturo bamaze kubimenya bati: "Uyu si umushumba wa Nyirakamugore, ubanza ari umugabo we wazutse." Nyirakamagaza we yemera amategeko; ariko akajya abirya rwihishwa. Bukeye Karungu arabimenya; ahimba amageza yandi. Abwira Nyirakamagaza ati: "Kuva ubu nzajya ndya ibirunge bikonje ni byo bingwa neza!" Guhera ubwo umugore yarangiza kurunga agasanga umugabo mu nka akamusigariraho ngo ashokere. Undi agaca ruhinganyuma akajya kwiba bya birunge akabirya. Umugore yatahuka agakubitwa n'inkuba akayoberwa uwamwibye akumirwa. Karungu yacyura akabura ibirunge akamutonganya, bakarara ku nkeke.

Nuko biba akamenyero, Nyirakamagaza amaze gushoberwa atangira kugenzura umwiba. Bigeze mu mashoka y'inka, atuma umwana, ku mugabo we ngo amubwire ko agiye kureba iwabo bamuhururije ko barwaye (ariko ubwo yaramushukaga). Umwana amaze kubwira se, Karungu ashyira nzira ajya kurya ibirunge by'akamenyero asanganywe. Ageze imuhira asanga umugore yamwihishe. Asumira urwabya rw' ibirunge akoramo araroha. Nyirakamagaza aramubaza, ati: "Ubwo uragira ibiki?" Karungu aramwara, aterura urweso rwarimo ibirunge, arucinya umugore rumusandariraho. Nyirakamagaza ararakara ararubira, afata Karungu amushinga amenyo ku mazuru arashingishira, arashikura aracira; amusiga na bya birunge; induru arayidehera Rubanda barahurura, basanga Karungu yacitse amazuru avirirana n'ibirunge byamuhindanyije. Inkwekwe bayivaho bariyamirira, bati: "Nyirakamagaza yariye Karungu; yamuriye amazuru amujijije ibirunge yamwibye!"

Kurya karungu = kuruma karungu = Kurakara cyane; kurubira.