Yatahiye cyamaramba

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
.
Yatahiye cyamaramba ni umugani baca iyo babonye umuntu wakoze umurimo neza, bakamuvutsa ishimwe ryawo akagenda ubusa; ni bwo bagira bati: "Yatahiye cyamaramba!" Wakomotse ku nka yitwaga Cyamaramba yari inyamibwa yo mu Kaganda, inyarurembo za Ndahiro Cyamatare; ahayinga umwaka w'i 1500.

Uwo Ndahiro yamaze kwicwa n'Abakongoro, u Rwanda rurara nze; kuko n'umuhungu we Ndoli bari baramuhungishirije kwa nyirasenge Nyabunyana, i Karagwe k'Abahinda (ibikomangoma by'i Karagwe n'i Nkore babyitaga Abahinda kuko bakomoka kuri Ruhinda); ibyo bituma imiryango ikomeye yigabagabanya Igihugu: Abasinga, Ababanda n'ayandi moko akomeye.

Ubwo rero Ndahiro yapfuye asize inka ze z'inkoni y'ibwami zitwaga Akaganda; ni zo yamurikaga mu birori, kuko umwami atagiraga inka ze bwite: zagirwaga n'abatware be, bajya kumurika bakamurika izabo bigabaniye; umwami na we akamurika inyarurembo ze, ari zo zitwa inkoni ye. Ndahiro yacyuraga izo zitwa Akaganda; abakobwa bakaziririmba bavuga, bati: "Nimuze murebe Akaganda, kandi uwanga Akaganda, umwami aramuca akaganza".

Muri izo nka z'inkoni ya Ndahiro harimo imwe yitwa Cyamaramba; ni yo yari inyamibwa yo mu Kaganda; hashize iminsi Ndahiro apfuye, Mateke w'umusinga wari warigaruriye i Nduga, atumiza Akaganda kugira ngo azirebe; atuma ku mutware wazo witwaga Kalibulyo wari utuye ku karutu kitwa Nyiranduga kari muri Nyamabuye, (Gitarama); ni ko kitiriwe Nduga yose. Kariburyo amaze kwitaba, Mateke amutegeka kujya kumuzanira Akaganda ngo azimumurikire. Kariburyo atuma ku bashumba ngo bimure Akaganda, bagasangishe Mateke ku Kivumu cya Mpushi na Nyarenga. Zimaze kuhagera babimenyesha Mateke. Bakora ku bakobwa ngo bitegure imihango isanzwe yo gusanganira Akaganda. Abakobwa baritegura, Akaganda ziratunguka; bahanika amajwi baziririmba, bati: "Nimuze murebe Akaganda, kandi uwanga Akaganda umwami aramuca akaganza." Mateke yumvise ayo magambo abakobwa baririmbye biramubabaza; agumya gusera igahanga. Ubwo Kariburyo n'abatahiza be bamurikaga Akaganda inyamibwa yazo Cyamaramba izamuje imbere. Barazimurika, bayivuga amazina, rubanda barabishima. Ariko abanzi ba Kariburyo bo, baboneraho urwaho rwo kumucerereza kuri Mateke, bati: "Biriya Kariburyo n'abatahiza be bakorera ku Kaganda n'inyamibwa yako Cyamaramba, ni imitsindo yo guhirika ubutegetsi bwawe!" Bakomeza kuguta Mateke, ageze aho araribwa atanga Kariburyo n'abatahiza be n'inyamibwa yo mu Kaganda Cyamaramba.

Nuko bahabwa abatwa barabica, amazimwe ashirira gishike; imirambo yabo n'uwa Cyamaramba bajya kuyohera mu mworera wa Kiboha ho i Cyeza mu Rutobwe (Gitarama)

Kuva ubwo rero, babona umuntu urengana akavutswa ishimwe ry'umurimo yakoze neza bigaragara, bakamugereranya na Kariburyo waragiye neza Akaganda, aho kumugororera bakarenga bakamusyana n'inyamibwa yako; ni bwo wumva bavuga ngo: "Naka yatahiye cyamaramba."

Gutahira cyamaramba = Gukora neza ukavutswa ishimwe.

Hifashishijwe

  • Ibirari by'Insigamigani, Murihano Benedigito, 1978.