Yazindutse iya Marumba

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Bazindutse iya Marumba
Yazindutse iya Marumba ni umugani baca iyo babonye umuntu waciye ijoro mo kabili azinduwe n'ikimubogamiye; ni bwo bavuga ngo: "Naka yazindutse iya Marumba". Wakomotse kuri Marumba w'i Kageyo mu Cyingogo (Gisenyi), ku ngoma ya Mutara Semugeshi; ahagana umwaka w'i 1600.

Marumba yari umuhigi n'umutezi w'inyamaswa ziribwa n'izitaribwa: imbogo, inyemera, impongo, amasha, ingwe, imondo, ibyondi, inkima, n'izindi; dore ko n'abaturanyi be bose bo muri ako karere k'ishyamba rya Cyingogo bari abatezi b'inyamaswa. Amaze kubona umwuga we uhimbaje, yigira inama yo kujya atura impu z'inyamaswa yishe kwa Semugeshi, arabitangira, arazitura, Semugeshi arabimushima, bituma amugira umutoni we; amugabira abahigi bose batuye mu Cyingogo. Abahigi barayoboka bamutura impu, na we akazijyana ibwami, mbese biba umuhango we.

Bukeye, abahigi yagabanye babonye ko bimukijije kandi atakijya mu ishyamba, batangira kumugirira ishyari; bakamuca ruhinganyuma, inyamaswa zaguye mu mitego yabahaye, bakazitegura bakabaga, impu bakazijyanira ibwami, bakazitura ku giti cyabo kugira ngo bamenyekane babone uko barega Marumba amanyoma; biba bityo iminsi. Marumba abonye batakimuzanira impu, ararakara ajya kurega ibwami. Abwira Semugeshi, ati: "Abantu duturanye, iyo nteze imitego yanjye igafata, bansha ruhinganyuma bakayitegura." Semugeshi arabatumiza agira ngo baze baburane.

Baraza, bageze ibwami, bati: "Ngaho Marumba shinja abantu bawe". Marumba aratangira, ati: "Aba bantu nabagabanye ari abatezi, none nsigaye ntega imitego bakansha ruhinganyuma bakayitegurira; nimubambarize ikibibatera!" Na bo bahabwa urubuga rwo kwiregura; baraterura, bati: "Marumba aratubeshyera; dufite imitego yacu bwite, iyo ifashe ni yo dutegura." Abacamanza bamaze kumva impande zombi, bati: "Marumba erekana ibimenyetso bibahamya cyangwa utange abagabo babibonye!" Marumba abibura byombi; abacamanza, bati: "Uratsinzwe; dusanze urega ubusa; none genda uzabubikire, maze nubabona uzaberekane by'imvaho"

Nuko Marumba arashwiragira aragenda; ageze iwe akoranya inshuti ze zose, bajya inama yo kujya baca ijoro mo kabili, bakajya mu ishyamba kureba imitego yabo. Batangiye kugenza batyo; babandi bayiteguraga baracwedeka. Biba aho bisa n'ibyibagirana. Marumba na bagenzi be babonye ko imitego yabo yasugiye itagitegurwa, baradohoka barekera iyo ntibongera kujya bayisura, ariko Marumba akababwa. Bigeze aho agira akambuguyu ko kujya ayisura wenyine, kuko abandi batakibyitayeho. Igihe akigingimiranya ingeso y'abaturanyi be irabyuka; bajya mu mitego barayitegura. Marumba abyumvise ararubira; bigeze mu gicuku cya nyuma amena ijoro ajya mu ishyamba; akiryegera ahubirana n'imbogo yabyaye iramwesa imuribatira aho; bukeye basanga intumbi igaramye mu kinani. Kuva ubwo rero babikurizaho umugani babona umuntu wazindutse cyane bati: "Yazindutse iya Marumba".

Kuzinduka iya marumba = Guca ijoro mo kabili kubera imitima ihagaze.

Hifashishijwe

  • Ibirari by'Insigamigani, Murihano Benedigito, 1978.