Yazize agatandabazimu

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search

Yazize agatandabazimu ni umugani baca iyo bumvise umuntu wagushije ishyano rishibuka hamwe n’iryahitanye undi, nibwo bagira bati:”na we yazize agatandabazimu!". Wakomotse ku rupfu rwa Ndamutsa ya Mitunga na Yuhi IV Gahindiro ka Mibambwe rwa mutimbo, mu rwimo rwa Rwogera ahasaga umwaka w’1800.

Urwo rupfu rw’agatandabazimu rwirengeje abo bantu batatu mu gihe gito, barwitirira umuzimu w’umukecuru witwa Mitunga, wari umukobwa wa Cyirima Rujugiro akaba nyirakuru wa Gahindiro se wa Rwogera, akagira umwana umwe w’umuhungu witwa Ndamutsa. Uwo mukecuru yabonye amaze gusaza cyane yegura akabando ke i Bwami kwa Gahindiro aramubwira, ati:”nje kugusezeraho kuko nsigaje igihe gito ngapfa nawe urareba uko nshaje, maze rero mwana wanjye, dore mfite umwana umwe rukumbi, none ndamugusigiye, uramuhake nkuko wampatse,ntuzamwice, yewe ndetse ntuzanamunyage, uzamutungishe ibyo musigiye azabisaziremo nkuko nanjye mbisaziyemo, kandi rero nuramuka umunyaze uzamenye ko bitazakugwa amahoro!” Gahindiro arabyemera ati: ”Ntabwo nzagira icyo mutwara, nzabigenza uko ubinsabye”. Umukecuru aramushima . Gahindiro amuha inka aramusezera arataha.

Hashize igihe gito mitunga arapfa. Gahindiro ajya kumuhambisha. Bukeye wa muhungu Ndamutsa ya Mitunga yangana na rugaju rwa mutimbo. Rugaju yari umutoni wa gahindiro cyane. Barangana birakomera, ariko Mitunga yari yarihanangirije umuhungu we Ndamutsa ati: ”uramenye ntuzababaze Gahindiro, ubitewe n’uko wumvise ko namugushinze, kandi numubabaza,nawe ntibizakugwa amahoro!”

Nuko biba aho, bukeye Gahindiro amenya ko Ndamutsa yangana na Rugaju. Arabahamagara bombi, bicarana mu nzu uko ari batatu, atumiza inzoga bayitereka hagati yabo. Ahamagaza inka ebyiri nziza, maze arababwira ati: ”Mbahamagariye kubabaza ikintu rubanda babavugaho, numvise ko mwangana, ni koko?” bombi ntibirirwa bamurushya baramwemerera bati: “turangana koko”. Gahindiro, ati:”ntimumbeshye kandi koko narabimenye,dore abagaragu banjye n’abagore ndetse n’abana ,biciyemo ibice kubera mwebwe bamwe banga Ndamutsa banganira Rugaju abandi bakanga Rugaju banganira Ndamutsa “ati:”mbese ikibi nabakoreye ni ikihe gituma mushaka ko urugo rwanjye rusenyuka“. Baraceceka Babura icyo bamusubiza ahamagara Rugaju ati: ”harya Rugaju ntuzi ko Ndamutsa tuva inda imwe“ undi, ati: ”ndabizi”. Arongera ati: ”ntuzi ko nyogokuru wanjye mitunga yansigiye irage, ngo sinzamwicire umwana cyangwa ngo munyage?” Rugaju ati: ”nabyo ndabizi.” Gahindiro ati: "Kuki rero umwanga kandi ibyo byose ubizi?” undi ati: “nuko nawe anyanga“ ahindukirana Ndamutsa ati: ”ntuzi ko nkunda Rugaju?” ati: ”ndabizi” "kuki wanga icyo nkunda?” Ndamutsa ati: ”ni uko nacyo kinyanga” bamaze gusubiza batyo, Gahindiro ati ”noneho rero nabahamagariye kugira ngo mbunge, maze inzangano zanyu muzifashe hasi, muve hano mundahiye ko mutazongera kwangana, sinshaka ko mumbwira icyo mupfa ahubwo ndashaka ko mubana muramukanya, mubyanze nange ndabanga. ”ubwo ahamagaza za nka imwe ayiha Rugaju, ati: ”dore inka y’icyiru nguhaye ku cyaha Ndamutsa yakugiriye”, indi ayiha Ndamutsa, ati: ”nawe ngiyi inka y’icyiru ku cyaha Rugaju yakugiriye twinywere inzoga tuganire, ariko mumaze kundahira ko muretse inzangano zanyu.” Rugaju abwira shebuja ati”warampatse urankiza umara agahinda, none nanjye sinkwiriye kukagutera, kuva ubu ndetse kwanga Ndamutsa mbankuroga, kandi nshimiye n’iyi nka y’icyiru umutangiye, niwongera kumva namwanze uzanyange mbe umutindi, ndetse aribyo uzanyice”. Gahindiro abaza Ndamutsa ati “wowe se urabivugaho iki?” undi ati: ”nyagasani ingiye kukubeya mba nkuroga, nanga Rugaju kandi sinshobora kungwa nawe, ndetse yewe urebe ko mwanga koko: nanga Rugaju nanga inka ya Rugaju, nanga ikivugwaho Rugaju, aribyo yewe nanga n’imbwa y’urutamu, Rugaju koko ndamwamga pe!ndetse n’inka umpaye ngo utwunge yihere undi njyewe sinshaka kungwa nawe!”Gahindiro yumvise ayo magambo, ararakara, ariko arumirwa ashengukira mu nda gusa, Rugaju aramubwira ati: ”n’ubundi kwangana nawe niwe byaturutseho si njye, kandi nawe urabyiyumviye!” barasohoka barataha hashize iminsi Gahindiro atanga Ndamutsa baranwica.

Nuko bamaze kwica Ndamutsa, umuzimu wa Mitunga utera Rugaju kugira ngo amuhore ko yamwicishirije umwana, aterura Rugaju amukubita hasi, abantu barahurura bamwe ngo ni mugiga abandi ngo ni igicuri. Abapfumu b’impangu bararagura bati: ”ni Mitunga wamuteye”. Bashaka intsinzi, bazana inka z’ibitambo bazimurikira Mitunga, bazikuriramo umuzimu we, amuvamo ajya muri zo. Bazijyana mu mucyamo imbere yo kwa Rugaju bazitemagurira aho, ziba igitambo cya Rugaju urw’uwo munsi ararurokoka. Bukeye Gahindiro ajya kwa Rugaju kumusura, asanga amaze koroherwa, baraganira, aramubaza ati: ”ese waruzize iki?” undi ati: ”ngo narinzize umuzimu wa Mitunga ”arabimutekerereza byose. Birirwa aho kwa Rugaju biganirira. Bigeze n'imunsi Gahindiro baramuherekeza. Bageze ku irembo babona ibisiga byinshi byakoraniye kurya za nka z’ibitambo bakuriyemo umuzimu wa Mitunga. Gahindiro abwira Rugaju ati: "hamagaza umuheto wawe tumashe biriya bisiga”. Rugaju ahamagaza umuheto n’imyambi, barabirasa biruka batanguranwa kuyishingura umwe afata icyo yahamije undi icye.

Umuzimu wa Miyunga abonye Gahindiro, ava muri bya bitambo aramusumira aramugarika, basindagiza intere. Bamugejeje iwe bararagura, bati: ”ni umuzimu wa Mitunga yanduruye muri bya bitambo Rugaju yatambirwaga”, bati: ”kandi Rugaju niwe wabimujyanyemo, iyo abimubwira ntaba yatinyutse kujyayo”, bamuhamya ubugome. Ni ubwo bwakomye arinda gutangwa. Nuko gahindiro arwara igihe gito maze arapfa. Umuhungu we Rwogera amaze kwima atanga Rugaju baramwica, bahorera se. Kuva ubwo rero, hagira bantu bahitanwa n’ishyano rishibuka hamwe, kabone n’iyo batapfa rumwe, ariko intandaro ari imwe, bakabigereranya n’urwishe Ndamutsa na Gahindiro na Rugaju, urigushije akurikira undi, bati: ”nawe yazize agatandabazimu”.

Hifashishijwe

*ibirari by' insigamigani,icapisho ry' inzu ndangamurage y'u Rwanda,2009