Yigize syori

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
.
Yigize syori ni umugani baca iyo babonye umuntu wese wigize umushirasoni (inshyanutsi) kabuhariwe, akaba ikinani muri byose. Wakomotse kuri Syori w’i Nyagahanga (mu ntara yahoze ari iya Byumba), ahagana mu mwaka w’1600.

Syori yabyirukiye ku Cyuru ku ngoma ya Mutara Semugeshi, abyiruka akunda guhiga ndetse aba umuhigi w’umukogoto, akica inyamaswa z’ishyamba kandi ntakangwe n’iz’inkazi zirimo intare, ingwe, imbogo n’izindi. Abandi bahigi baza kumurarika ngo bazajyane guhiga, akabakabukana ngo ntibazi kurasa. Ati: “Nzajyana n’umuheto wanjye!” Umugore we yamugira inama yo kujya yisunga abandi ngo kuko nta mugabo umwe, Syori akamutwama agira ati: “Aho ntugira ngo ndi umwe muri babandi mupfa kwita abahigi! Uretse no kujyana umuheto, n’aho najyana inkoni yanjye nta nyamaswa yajya kumpagarara imbere.” Umugore ageze aho atereraho utwatsi, ati: “Urambone!” Ariko bimwanga mu nda, bukeye ashaka inzoga ayijyana ku Cyuru kwa Sebukwe, agezeyo abwira Sebukwe ati: “Dawe iyi nzoga nkuzaniye ni iyo kugira ngo uzampanire umuhungu wawe yarananiye! Yihaye kujya ahiga mu ishyamba rya Nyagahanga ari wenyine, abandi bamugira inama yo guhigana nab o akabashwishuriza. Batirimuka, nagira ngo mwumvishe ukuri kwabo, akantwama.” Sebukwe aramusubiza ati: “Genda ndamara gatatu nkaza kubaza icyo kiroge uko cyigize!”

Ya minsi ishize, umukambwe arashogoshera ajya i Nyagahanga iw’umuhungu we, agezeyo asanga Syori yagiye guhiga wenyine. Ku mugoroba abungukana ingwe yishe, asanga se yicaye imuhira, amumurikira umuhigo. Amaze guhina akagongo, se aramubaza ati: “Mbese ko uje uri umwe, abandi mwahiganye bari he?” Syori ati: “Ntabwo mpigana n’abandi, mpiga njyenyine.” Se ati: “Ese mwana wanjye niba uri n’umukogoto, harya urasa umuhinyoro ntiyarengera uzi kwinjiza?” Syori ati: “Aho nabereye sindahigana n’umuntu wese.” Se ararakara ati: “Nkabona n’umuogre wawe yaraguhannye ukamunanira, wigize intabikozwa!” Yungamo ati: “Harya ngo wica ingwe sha, Hari ubwo urutoni ruzakwihererana ubure kivurira!” Umusaza arara ataraye kuko ijoro ryari riguye, bukeye azinduka yitahira. Amaze gutaha, muka Syori asigara ku nkeke yo kuraga umugabo kuri sebukwe. Syori arabisha, abwira umugore we ati: “Ubu ngiye mu ishyamba kandi sinjyana umuheto, ndajyana icumu n’inkoni yanjye nkuzanire intare, ariko nimara kuyikwereka wiyimbire, noye ayo!” Syori aturumbukana icumu n’umujinya wica inka. Ubwo hari ku kagoroba, ageze mu ishyamba ajya ku nama mu rucucu rwari munsi y’inzira. Agisutama, urukwavu rumuturumbuka munsi yiterera hejuru. Agira igihunga, aragwaguza yishita ku icumu rye ryari rimishinze imbere, rimwahuranya umutima arahwera, azimira atyo azize guhinyura ay’abakuru. Kuva ubwo rero rubanda bibuka uko yananiraga abamuhana, ntakangwe n’inyamaswa z’inkazi, bakuririzaho bavuga ko umuntu wese wananiranye mu mico akigira intabikozwa yigize Syori.

Kwigira Syori=kunanirana mu mico=gushyanuka.

Hifashishijwe

  • Ibirari by’ insigamugani, igitabo cya mbere (icapiro rya 3) icapiro ry’ ingoro y’ umurage w’ u Rwanda.