Difference between revisions of "Imana iruta imanga"

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
 
Line 1: Line 1:
'''''"Imana iruta Imanga"''' ni  umugani Abanyarwanda bawuca iyo babonye umuntu uvuye mu mazi abira. Ni umwe n'indi ibiri ivuga kimwe na wo: "Imana iruta imanzi" n' "Imana iruta ingabo".''  
+
'''''"Imana iruta Imanga"''' ni  [[umugani]] [[Abanyarwanda]] bawuca iyo babonye [[umuntu]] uvuye mu mazi abira. Ni umwe n'indi ibiri ivuga kimwe na wo: "[[Imana]] iruta [[imanzi]]" n' "Imana iruta [[ingabo]]".''  
  
Yose yakomotse ku ngabo mu byishimo by'Abanyarwanda, Imana imaze kubarokorera umwami, ahayinga umwaka w'i 1700.
+
Yose yakomotse ku ngabo mu byishimo by'[[Abanyarwanda]], [[Imana]] imaze kubarokorera [[umwami]], ahayinga umwaka w'i 1700.
  
Rimwe Abanyarwanda bari mu Rugerero rw'i Mageregere ho i Kigali cya Mwendo muri Komini Butamwa, bukeye Cyilima Rujugira ajya kubasura, ahageze arababaza ati: «Igituma mudashotora u Bugesera ngo mubwendereze twigerageze ni iki?»  
+
Rimwe [[Abanyarwanda]] bari mu Rugerero rw'i [[Mageregere]] ho i [[Kigali]] cya [[Mwendo]] muri [[Komini]] [[Butamwa]], bukeye [[Cyilima Rujugira]] ajya kubasura, ahageze arababaza ati: «Igituma mudashotora u [[Bugesera]] ngo mubwendereze twigerageze ni iki?»  
  
Babijyamo, bemeranya kubihubukira nta mana yeze (bataraguje); Cyilima ubwe yiyemeza kuba umugaba; bukeye barashibura baratera. Ingabo z'i Bugesera zitwaga Imanzi, zibibonye zityo, zemeza Nsoro kuzibera umugaba nka Cyilima, ariko bajya inama yo kudashoka barwana n' Abanyarwanda;  
+
Babijyamo, bemeranya kubihubukira nta mana yeze (bataraguje); Cyilima ubwe yiyemeza kuba [[umugaba]]; bukeye barashibura baratera. [[Ingabo]] z'i [[Bugesera]] zitwaga [[Imanzi]], zibibonye zityo, zemeza Nsoro kuzibera [[umugaba]] nka Cyilima, ariko bajya inama yo kudashoka barwana n'[[ Abanyarwanda]];  
  
Abanyabugesera bakagenda bahunga Abanyarwanda amayembayembo, na bo Abanyarwanda bagakeka ko ari ukubahunga byo kubatinya. Bageze ku musozi witwa Gihinga Abanyabugesera baca ibico; bakubira Abanyarwanda hagati, babatera icyorezo kibi.
+
Abanyabugesera bakagenda bahunga Abanyarwanda amayembayembo, na bo Abanyarwanda bagakeka ko ari ukubahunga byo kubatinya. Bageze ku musozi witwa Gihinga Abanyabugesera baca [[ibico]]; bakubira Abanyarwanda hagati, babatera [[icyorezo]] kibi.
  
Ingabo z'u Rwanda zitwaga Imanga zibonye ko zisumbirijwe zisigaye hagati y'urupfu n'umupfumu, zambura Rujugira umuheto we, kugira ngo adakomeza kurwana. Zimaze kuwumwambura, ziminjiramo agafu zata urukubo, zikwirwa imishwaro; Cyilima ariruka, Nsoro amwomaho. Cyilima amaze kubanikira kuko ngo yatebukaga cyane, agera ku mukoke mugari, awusimbutse arateba ntiyawuzimiza, akubita ikirenge ku rutsike rwo hakurya, ikiguja cyawo kirarimbuka kimurundumuriramo!
+
Ingabo z'u Rwanda zitwaga Imanga zibonye ko zisumbirijwe zisigaye hagati y'[[urupfu]] n'[[umupfumu]], zambura Rujugira [[umuheto]] we, kugira ngo adakomeza [[kurwana]]. Zimaze kuwumwambura, ziminjiramo [[agafu]] zata urukubo, zikwirwa imishwaro; Cyilima ariruka, Nsoro amwomaho. Cyilima amaze kubanikira kuko ngo yatebukaga cyane, agera ku mukoke mugari, awusimbutse arateba ntiyawuzimiza, akubita [[ikirenge]] ku rutsike rwo hakurya, ikiguja cyawo kirarimbuka kimurundumuriramo!
  
Ubwo Nsoro aba arahashinze amuhagarara hejuru abanguye icumu; abonye uko Cyilima yihebye amugirira impuhwe, kuko mbere babanaga neza, ati: « Vamo vuba nguhishe Imanzi zitaragushokeraho. Cyilima avamo ariko ubwoba ari bwose, akeka ko amushuka. Nsoro amuhisha mu mwobo arenzaho ibyatsi. (Niyo mvano ya wa mugani ngo: Aho umugabo aguye undi atereraho utwatsi!).  
+
Ubwo Nsoro aba arahashinze amuhagarara hejuru abanguye [[icumu]]; abonye uko Cyilima yihebye amugirira [[impuhwe]], kuko mbere babanaga neza, ati: « Vamo vuba nguhishe Imanzi zitaragushokeraho. Cyilima avamo ariko [[ubwoba]] ari bwose, akeka ko amushuka. Nsoro amuhisha mu mwobo arenzaho ibyatsi. (Niyo mvano ya wa mugani ngo: Aho umugabo aguye undi atereraho utwatsi!).  
  
Imanzi zigeze aho, Nsoro arazirindagiza, ati : «Nimuhogi twigendere Abanyarwanda ni abahanya, Cyilima yansize!» Amaze kwikubura n'Imanzi ze, Cyilima asohoka muri wa mwobo, yiruka amasigamana ijoro ryose. Atungutse iwe mu Ruhango rwa Kigali, asanga rubanda bajumariwe bifashe majingwe bagira ngo yapfuye; bamukubise amaso barishima, bakoma akamo batera hejuru; bamwe bati: «Imana iruta Imanga ! (Ingabo ze zitamukuye mu mazi abira); abandi bati: «Imana iruta Imanzi: (Ingabo za Nsoro zitifuzaga kumusonera;) abandi nabo, abashaka kuvugira icyarimwe ko Imana iruta ingabo zose: ari Imanzi za Nsoro, ari n' Imanga za Cyilima n'izindi zenze zose iyo ziva zikajya bati: «Imana iruta ingabo» ku mpamvu yuko Imana yonyine ari yo yakuye Cyilima mu nzara z'Imanzi za Nsoro, Imanga ze zimaze gusumbirizwa.
+
Imanzi zigeze aho, Nsoro arazirindagiza, ati : «Nimuhogi twigendere Abanyarwanda ni abahanya, Cyilima yansize!» Amaze kwikubura n'Imanzi ze, Cyilima asohoka muri wa mwobo, yiruka amasigamana ijoro ryose. Atungutse iwe mu [[Ruhango]] rwa Kigali, asanga rubanda bajumariwe bifashe majingwe bagira ngo yapfuye; bamukubise [[amaso]] barishima, bakoma [[akamo]] batera hejuru; bamwe bati: «Imana iruta Imanga ! (Ingabo ze zitamukuye mu mazi abira); abandi bati: «Imana iruta Imanzi: (Ingabo za Nsoro zitifuzaga kumusonera;) abandi nabo, abashaka kuvugira icyarimwe ko Imana iruta ingabo zose: ari Imanzi za Nsoro, ari n' Imanga za Cyilima n'izindi zenze zose iyo ziva zikajya bati: «Imana iruta ingabo» ku mpamvu yuko Imana yonyine ari yo yakuye Cyilima mu nzara z'Imanzi za Nsoro, Imanga ze zimaze gusumbirizwa.
  
Nuko iyo migani yose ivuga kimwe uko ari itatu isakara mu Rwanda: abubahuka bati: "Imana iruta Imanga", abahinyura bati: "Imana iruta Imanzi", abakomatanya bati : "Imana iruta ingabo !"
 
Latest revision as of 03:24, 12 June 2012

"Imana iruta Imanga" ni umugani Abanyarwanda bawuca iyo babonye umuntu uvuye mu mazi abira. Ni umwe n'indi ibiri ivuga kimwe na wo: "Imana iruta imanzi" n' "Imana iruta ingabo".

Yose yakomotse ku ngabo mu byishimo by'Abanyarwanda, Imana imaze kubarokorera umwami, ahayinga umwaka w'i 1700.

Rimwe Abanyarwanda bari mu Rugerero rw'i Mageregere ho i Kigali cya Mwendo muri Komini Butamwa, bukeye Cyilima Rujugira ajya kubasura, ahageze arababaza ati: «Igituma mudashotora u Bugesera ngo mubwendereze twigerageze ni iki?»

Babijyamo, bemeranya kubihubukira nta mana yeze (bataraguje); Cyilima ubwe yiyemeza kuba umugaba; bukeye barashibura baratera. Ingabo z'i Bugesera zitwaga Imanzi, zibibonye zityo, zemeza Nsoro kuzibera umugaba nka Cyilima, ariko bajya inama yo kudashoka barwana n' Abanyarwanda;

Abanyabugesera bakagenda bahunga Abanyarwanda amayembayembo, na bo Abanyarwanda bagakeka ko ari ukubahunga byo kubatinya. Bageze ku musozi witwa Gihinga Abanyabugesera baca ibico; bakubira Abanyarwanda hagati, babatera icyorezo kibi.

Ingabo z'u Rwanda zitwaga Imanga zibonye ko zisumbirijwe zisigaye hagati y'urupfu n'umupfumu, zambura Rujugira umuheto we, kugira ngo adakomeza kurwana. Zimaze kuwumwambura, ziminjiramo agafu zata urukubo, zikwirwa imishwaro; Cyilima ariruka, Nsoro amwomaho. Cyilima amaze kubanikira kuko ngo yatebukaga cyane, agera ku mukoke mugari, awusimbutse arateba ntiyawuzimiza, akubita ikirenge ku rutsike rwo hakurya, ikiguja cyawo kirarimbuka kimurundumuriramo!

Ubwo Nsoro aba arahashinze amuhagarara hejuru abanguye icumu; abonye uko Cyilima yihebye amugirira impuhwe, kuko mbere babanaga neza, ati: « Vamo vuba nguhishe Imanzi zitaragushokeraho. Cyilima avamo ariko ubwoba ari bwose, akeka ko amushuka. Nsoro amuhisha mu mwobo arenzaho ibyatsi. (Niyo mvano ya wa mugani ngo: Aho umugabo aguye undi atereraho utwatsi!).

Imanzi zigeze aho, Nsoro arazirindagiza, ati : «Nimuhogi twigendere Abanyarwanda ni abahanya, Cyilima yansize!» Amaze kwikubura n'Imanzi ze, Cyilima asohoka muri wa mwobo, yiruka amasigamana ijoro ryose. Atungutse iwe mu Ruhango rwa Kigali, asanga rubanda bajumariwe bifashe majingwe bagira ngo yapfuye; bamukubise amaso barishima, bakoma akamo batera hejuru; bamwe bati: «Imana iruta Imanga ! (Ingabo ze zitamukuye mu mazi abira); abandi bati: «Imana iruta Imanzi: (Ingabo za Nsoro zitifuzaga kumusonera;) abandi nabo, abashaka kuvugira icyarimwe ko Imana iruta ingabo zose: ari Imanzi za Nsoro, ari n' Imanga za Cyilima n'izindi zenze zose iyo ziva zikajya bati: «Imana iruta ingabo» ku mpamvu yuko Imana yonyine ari yo yakuye Cyilima mu nzara z'Imanzi za Nsoro, Imanga ze zimaze gusumbirizwa.

Nuko iyo migani yose ivuga kimwe uko ari itatu isakara mu Rwanda: abubahuka bati: "Imana iruta Imanga", abahinyura bati: "Imana iruta Imanzi", abakomatanya bati : "Imana iruta ingabo !"

" Imana iruta ingabo = Imana isumba byose."