Ibyivugo by’iningwa
Iningwa ni ijambo rikomoka ku nshinga “KUNINGA” bishaka kuvuga ”Gucamo kabiri “.Nkuko izina ryabyo riri,ibyivugo by’iningwa ni ibyivugo bihimbitse neza ,ariko bigufi.Bikaba byarahimbwaga n’abatu bakiri abavumbukiraho mu nganzo y’ibyivugo.
Dore kimwe mu byivugo by’iningwa.
- Umuhimbyi : MUNYINYA wa soma
Itorero : IMBUMGIRAMIHIGO I
Umutwe : ABASHAKAMBA
Ishengeranamusango ya Rwesa
Ndi umurasanyi rwose.
Munyinya baharamba wa ruhuta
Icumu narigemye mu gihumbi
Ryanze gushira agahinda
Nenda intosho nkomaho.
Ndi uwishe ubw’amabere wa Nyirimbirima
Ndi uwishe nkibyiruka wa rubyigabakinzi
Ndi uwishe nkiri muto wa rutindamirambo
- Umuhimbyi : BISANGA bya Matabaro
Itorero : Umuryango w’Abahebyi
Umutwe : NYARUGURU
Insanganwamuheto ya Matabaro,
Mu rukingo rwa Kabarore,
Nabaye ikiramiro cy’Abahebyi,
Mu ihenukja rurahenukana,
Mu izamuka rurazamukana,
Mu buzamuko bw’umusozi,
Mpatsinda umubisha uteye ubwoba,
Abashumba bamugezeho barashishwa!
Nishe Nyamududu wa Rusera,Umutware w’Amashashi.
Nishe impanga za Ntabuye,
Mukuru wabo aje ariyahura,
HIfashihsijwe
Igitabo “Umuco n’Ubuvanganzo “(NSANZABERA Jean de Dieu ,2012 )