Parike y'Akagera
Nyuma ya 1994, igice kinini cy’iyi parike cyaje gutuzwamo Abanyarwanda bahoze hanze y’ igihugu. Bitewe n’ibura ry’ubutaka, mu w’1997 uruhande rwayo rw’iburengerazuba rwongeye gukatwaho inzuri zihabwa Abanyarwanda bahungukaga icyo gihe. Muri rusange, iyi pariki yakuwe ku buso bwa kilometerokare 2500 bugezwa ku buso ifite kuri ubu. N’ ubwo muri iki gihe urwuri rwiza rw’ umukenke rubarizwa inyuma y’ imbibi z’ iyi pariki, igice gisigaye cyayo kigizwe n’uruvange rw’ibisiza by’akataraboneka muri Afurika.
Mu mwaka w’ 2009, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere n’Umuryango Uhuza Amaparike muri Afurika (African Parks Network), basinyanye amasezerano y’imyaka 20 (ishobora kongerwa) yo gucunga Pariki y’ Akagera. Hashyizweho kandi Ikigo gishinzwe gucunga iyi Pariki (Akagera Management Company) mu mwaka w’ 2010, nk’ ishami ryunganira imicungire y’iyi pariki. Mu myaka irenga itanu iri imbere, miliyoni icumi z’ amadorari y’ Abanyamerika ziteganijwe ku mushinga wo gutunganya iyi parike, harimo kuyubakira uruzitiro rungana na kilomatero 120, kongeramo intare ndetse n’ isatura zo mu karere.
Hifashishijwe
Akagera National Park, Wikipedia