Difference between revisions of "Gicanda Rosalie"

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Line 13: Line 13:
 
*[http://kagatama.blogspot.com/search?q=gicanda+rosalie www.kagatama.blogspot.com ]
 
*[http://kagatama.blogspot.com/search?q=gicanda+rosalie www.kagatama.blogspot.com ]
 
*[http://www.rwandaises.fr www.rwandaises.fr]
 
*[http://www.rwandaises.fr www.rwandaises.fr]
 +
<analytics uacct="UA-17301139-1" ></analytics>
 
[[Category:Mata]][[Category:1994]][[Category:Mata 1994]][[Category:Rwanda 1994]][[Category:Abagore]]
 
[[Category:Mata]][[Category:1994]][[Category:Mata 1994]][[Category:Rwanda 1994]][[Category:Abagore]]

Revision as of 05:05, 3 December 2010

Umwamikazi Gicanda Rosalie
Gicanda Rosalie ni Umwamikazi wari umufasha w'umwami Mutara III Rudahigwa, akaba ari we mwamikazi wa nyuma w’u Rwanda. Yashyingiwe na Mutara Rudahigwa nyuma yo gutoranywa mu gihugu cyose n’intumwa z’umwami, yabaye umugore wa kabiri wa Rudahigwa nyuma y'uko uwa mbere ari we Nyiramakomali yari yirukanywe bitewe nuko atabyaraga, gusa Nyiramakomali yaje gushyingirwa Nyirimbirima mwene Nshozamihigo babyara abana benshi bigaragara ko Rudahigwa ariwe utarabyaraga.

Tariki 13 Mutarama 1942 nibwo Gicanda yashyingiranwe n'umwami Mutara III Rudahigwa imbere y'Imana, ubu bukwe bwabo bwari bunyuranyije n'amahame y'ubwiru bitewe n'uko Gicanda n'Umwami Rudahigwa bakomokaga mu muryango umwe w'Abanyiginya.

Gicanda Rosalie yari umugore muremure benshi bemeza ko yari mwiza kandi ko yarangwaga n’ikinyabupfura n’isoni nyinshi, ibi byagaragaye cyane mu muhango wo gutoranya umwamikazi ubwo abakobwa bose bari batoranyijwe bagombaga guca imbere y’umwami bambaye uko bavutse, bigeze kuri Gicanda araturika ararira bitewe nuko atashoboraga kubyihanganira, ibi byatumye umwami Rudahigwa amuhitamo bitewe n’imico ye myiza.

Gicanda Rosalie na Paul Kagame
Mu 1978 umwe mu bishywa be, Paul Kagame wari impunzi muri Uganda, yafashe icyemezo cyo kumusura rwihishwa afite imyaka 21, akaba yari afite intego yo gusura nyina wabo. Nyuma y'imyaka itari mike uwo musore yaje gutaha mu gihugu cyamubyaye ndetse anaba Perezida wacyo.

Gicanda Rosalie yashyingiwe mu 1942. Nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umugabo we Rudahigwa, Rosalie Gicanda yakomeje kuba I Butare aho yiciwe afite imyaka hafi 80 tariki 20/Mata/1994 azize jenoside yakorewe Abatutsi, yicwa ku itegeko rya sous-lieutenant Pierre Bizimana na Dr Kageruka wari umuganga mu bitaro bya Kaminuza ya Butare. Gicanda bamwicanye n’abandi bagore batandatu bari inshuti ze.

Hifashishijwe

<analytics uacct="UA-17301139-1" ></analytics>