Difference between revisions of "Ibyivugo by’iningwa"

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
(Created page with "'''''Iningwa''' ni ijambo rikomoka ku nshinga “KUNINGA” bishaka kuvuga ”Gucamo kabiri “.Nkuko izina ryabyo riri,ibyivugo by’iningwa ni ibyivugo bihimbitse neza ,ariko ...")
 
 
Line 1: Line 1:
'''''Iningwa''' ni ijambo rikomoka ku nshinga  “KUNINGA” bishaka kuvuga ”Gucamo kabiri “.Nkuko izina ryabyo riri,ibyivugo by’iningwa ni ibyivugo bihimbitse neza ,ariko bigufi.Bikaba byarahimbwaga n’abatu bakiri abavumbukiraho  mu nganzo y’ibyivugo.''
+
[[File:Ibyivugo_by'iningwa.jpg|200px|thumb|right|Uyu ni umuhanga mu byivugo by'iningwa]] '''''Iningwa''' ni ijambo rikomoka ku nshinga  “KUNINGA” bishaka kuvuga ”Gucamo kabiri “.Nkuko izina ryabyo riri,ibyivugo by’iningwa ni ibyivugo bihimbitse neza ,ariko bigufi.Bikaba byarahimbwaga n’abatu bakiri abavumbukiraho  mu nganzo y’ibyivugo.''
  
 
Dore kimwe mu byivugo by’iningwa.
 
Dore kimwe mu byivugo by’iningwa.

Latest revision as of 01:46, 18 May 2012

Uyu ni umuhanga mu byivugo by'iningwa
Iningwa ni ijambo rikomoka ku nshinga “KUNINGA” bishaka kuvuga ”Gucamo kabiri “.Nkuko izina ryabyo riri,ibyivugo by’iningwa ni ibyivugo bihimbitse neza ,ariko bigufi.Bikaba byarahimbwaga n’abatu bakiri abavumbukiraho mu nganzo y’ibyivugo.

Dore kimwe mu byivugo by’iningwa.

  • Umuhimbyi : MUNYINYA wa soma

Itorero  : IMBUMGIRAMIHIGO I

Umutwe : ABASHAKAMBA

Ishengeranamusango ya Rwesa

Ndi umurasanyi rwose.

Munyinya baharamba wa ruhuta

Icumu narigemye mu gihumbi

Ryanze gushira agahinda

Nenda intosho nkomaho.

Ndi uwishe ubw’amabere wa Nyirimbirima

Ndi uwishe nkibyiruka wa rubyigabakinzi

Ndi uwishe nkiri muto wa rutindamirambo

  • Umuhimbyi : BISANGA bya Matabaro

Itorero  : Umuryango w’Abahebyi

Umutwe : NYARUGURU

Insanganwamuheto ya Matabaro,

Mu rukingo rwa Kabarore,

Nabaye ikiramiro cy’Abahebyi,

Mu ihenukja rurahenukana,

Mu izamuka rurazamukana,

Mu buzamuko bw’umusozi,

Mpatsinda umubisha uteye ubwoba,

Abashumba bamugezeho barashishwa!

Nishe Nyamududu wa Rusera,Umutware w’Amashashi.

Nishe impanga za Ntabuye,

Mukuru wabo aje ariyahura,

HIfashihsijwe

Igitabo “Umuco n’Ubuvanganzo “(NSANZABERA Jean de Dieu ,2012 )