Imihango,imigenzo n' imiziririzo

From Wikirwanda
Revision as of 07:38, 17 December 2010 by Ishimwe (Talk | contribs)

(diff) ← Older revision | Latest revision (diff) | Newer revision → (diff)
Jump to: navigation, search

Imihango ,imigenzo, n’imiziririzo by’Abantu bazima bagirirana n’abantu bazima, ni umuco karande ukaba n’imvugo –ngiro yarangaga abanyarwanda mu mibereho yabo ya buri munsi,ikaba yarimo ibikorwa bakoreranaga bo ubwabo,ababakomokaho n’ibyo bari batunze byose,ikaba igaragaza neza imibereho ,imikorere n’imitekerereze y’Abanyarwanda bo hambere.Kuko umuryango utaziririza urazima.Iyo mihango,imigenzo n’imiziririzo ni myinshi cyane,hakaba ikorwa hamwe ,indi igakorwa ahandi.Iyo migenzo n’imiziririzo nyarwanda bari bayifitiye umwete,maze bayihimbira impamvu nyinshi n’ukuntu kwinshi,byerekana ko abanyarwanda birwanagaho ngo babeho neza,ngo babyare babyirure ,ngo batarwara ngo bapfe igitaraganya! Hari imigenzo n’imiziririzo yabayeho abazungu bataragera mu Rwanda,na n’ubu igikomeye kandi igikorwa na n’ubu.Hari imigenzo n’imiziririzo igabanuka ,isigaye ahantu hamwe ,kandi isigaye ku bantu bamwe,ariko nayo ni myinshi.Hari imigenzo n’imiziririzo igiye gucika mu Rwanda cyane cyane iyerekeye kun ka ,kubera agaciro kazo ko hambere katakiriho.Hari imigenzo n’imiziririzo mishya ab’ubu batangiye kwadukana,bakora bavangavanga ibya kera n’iby’ubu.Abafite amaso n’amatwi mujy mubibona,ibindi mukabyumva Imihango ariyo muco-karande myiza,imigenzo myiza ,ibizira bikwiye kuzirwa n’ibitazira, nibikomere mu Rwanda ,bishingire ku Butabera no ku Mahoro no ku Rukundo. Imihango ariyo muco –karande mibi,n’imigenzo mibi,n’ibizira bidakwiye kuzirwa,n’ibitazira biziririzwa nibirorere kuko byica Amahoro ,Ubutabera n’Urukundo.Abazasoma iyi nyandiko mwese,muzazirikane izi ngingo uko ari ebyiri.

Imihango y’umuntu

Umuntu n’undi muntu

1. Umuntu azira kurya abyina ,kuba ari ugukenya bene nyina

2. Umuntu iyo ashatse kuvuga undi muntu akavugishwa,akavuga undi adashaka kuvuga, arongera akarisubiramo, ngo nawe arakavugwa.Iyo atamusubiye mu izina ngo amuvuge ,kuba ari ukumukenya

3. Iyo umuntu arya maze agakorwa agakorora, ngo avuzwe n’umuntu umukunda,kandi ngo amuvuze neza.Naho iyo akozwe atarya,ngo aba avuzwe n’umwanzi kandi ngo aba amuvuze nabi

4.Umuntu azira gutera undi ingata cyangwa ikibo,kuba ari ukumusurira gupfa atabyaye, abyara abakobwa gusa.Ikibimara ntibigire icyo bitwara (kubizirura ),uwateye ingata cyangwa se ikibo,areba agate kose abonye akakamutera agira ngo “Nguteye abana benshi “

5. Umuntu azira gusukira undi amazi atayanyujije mu nkondo y’uruho, ngo kuba ari ukumusurira kuzacika nka yo

6. Umuntu ntiyakura undi uruvi ngo arumwereke, ngi rwamukenya,ndetse rutuma ahuma ntabone

7. Umuntu azira guhereza undi ikintu agicishije mu mugongo, ni ukwiteranya nawe bakangana rwose

8. Umuntu azira gutera undi imbuto (semence), ngo ni ukumutera kunanuka akazingama

9. Umuntu uzi gucuranga iyo ashaka kubyigisha mugenzi we,amukarabira mu ntoki akabimenya adatinze

10. Umuntu urumwe n’umusazi ngo nawe arasara.Nicyo gituma birinda cyane abasazi ngo batabaruma

11. Umuntu urumwe n’umuntu usambagurika agiye gupfa,ngo nawe arapfa ntakabuza .Nicyo gituma birinda kwegera umuntu ugiye gupfa ngo atabaruma.

12. Umuntu amara kugura n’undi imyaka ,akamugarurira ku rushyi agira ati :”urahinge weze “ byitwa ko umuhaye imbuto zo guhora yeza

13.Umuntu azira gukora kuri Mwishywa we ntacyo amuhaye icyo aricyo cyose,iyo ntacyo amuhaye ngo arwara isusumira

14.Umwishywa ntiyajya mu rutoki rwa Nyirarume ngo acemo urukoma, ngo rwacika,

15.Umwishywa ntiyarunguruka mu Kigega cya Nyirarume,ngo cyasaza kitigeze cyuzura

16.Umwishwa ntatiririkanya na Nyirarume imyambaro,ngo biba ari ukwitera ubukene (ubuvukanyi cyangwa se ubutindi )

17.Umwishywa azira kugera buriri bwa Nyirarume,ntiyaburaraho,ngo biba ari ukumusurira nabi bikamukenya

18.Umwishywa ntiyagera mu kiraro cy’inyana za Nyirarume,ngo zapfira gushira,kereka iyo bamuhereyemo amata akayanyweramo,ubwo ntibigira icyo bitwara

19.Umuntu iyo ahawe ikiremve na Nyirarume akakirya ,ngo ashirira amenyo.

20 .Umuntu ukunda gutamira igikumwe ngo aba akenya Nyirarume

21.Umuntu iyo yisize amavuta umubiri wose agasigaza ibirenge atabisize,ahura na Nyirarume agapfa.

22.Umwishywa azira kunyara mu rugo kwa Nyirarume ,kandi ntiyahiyuhagirira,ngo yamara inka mu rugo

23.Mwishywa w’umuntu iyo atakowe aba rubanda mu bandi

24.Umuntu azira gusambana na Nyirasenge ngo yahumana,ahubwo yamubyarira umugeni uretse kumusambanya

25.Umuntu wishe undi muntu,agirango batazihorera,ahengera bumaze guhumana neza,umwijima wacuze neza,akajya hanze agakarabira mu mwijima avuga ngo “Simporerwe uwo nishe ”Agahera ubwo ntazongere kurya inyama y’Umwijima ,nabo asangira nabo mu muryango,bakazira iyo nyama,ngo bayiriye bamuhana (abandonner)

26. Umuntu wishe abantu icumi yambara imidende kugirango atazahumana.

27. Iyo umuntu yajyaga kunywana n’undi bendaga ikirago bakicaraho ,umugabo wo kubihamya agafata icyuma agaca indasago ku nda (ku mukondo ) y’umwe muri bo amaraso akayategesha akababiikibabi cy’umuko akenda ifu akayitoba yarangiza akabaha bakanywa abatongera agira ati “uzahemukira undi cyangwa se umuvandimwe we igihango kizamwica”.

28. Abanywanye bazira guhemukirana ,kugirirana inabi iyo ariyo yose,uhemukiyeundi igihango kiramwica.

28. Kirazira kurahira igihango ibinyoma, kuko cyakwica,uhemukiye undi aramuhongera ngo aticwa n’igihango .

Umuntu n’umugore

30. Umuntu yirinda kuvuga icyo umugore yabyaye akiri mu rweyo,ngo yahora abyara abahungu ,yaba ari umukobwa agahora abyara abakobwa

31. Inka ,intama n’ihene ,ntawe uvuga icyozabyaye ngo akivugire hafi y’aho zabyariye,ngo yahora ikibyara.Bakivugira kure y’aho cyangwa se ku wundi munsi

32. Umuntu ushaka guhindura umugore ubyara abakobwa gusa,amukubita igisura.Inka ,ihene n’intama bibyara ibimasa gusa babigenza batyo zigahindura imbyaro

Umuntu n’umukobwa

33. Umuntu azira kugera umukobwa intorezo niyo baba bakina,ngo aba amuzinze akazapfa atarongowe.

34. Umuntu ushaka kuzinga umukobwa aragenda ,akareba inzuzi ebyiri urw’igihaza n’urw’umwungu,akazijyana mu mayirabiri,imitwe iterekeranye,ati :”Izi nzuzi umunsi zahuye nyiranaka azabone umugabo “.

Umuntu n’umwana

35. Umuntu azira kurenga umwana ataragenda,iyo amurenze arahindukira akamurengura,kutamurengura ni ukumuzinga ntazagende

36. Umuntu yirinda kurenga ingobyi cyangwa umusambi baryamishaho umwana utaragenda,kuba ari ukumuzinga umwana agakura nabi

37. Umuntu yirinda guterera ku rutugu umwana utaramera amenyo,byatuma atayamera vuba

38. Umuntu ntiyakinisha kubika umutemeri ku mwana ukiri muto cyane ,kuba ari ukumuzinga ntazakure

39. Umuntu ubikiriye umwana akanga gusinzira,ntiyagira ngo nasinzire vuba,ni ukumukenya,bakomeza kumubikira

40. Umuntu yirinda guca hagati y’abana b’inkurikirane,ngo ni ukubateranya bakazahora bazirana.

41. Umuntu iyo avuye ku mugezi yikoreye amazi ,ntiyahirahira ngo ace hagati y’abana b’abavandimwe,iyo abaciye hagati akoramu mazi avuye kuvoma,akajugunya hagati yabo ngo atabakenya bagapfa.


Umuntu na shebuja

42. Umuntu ahora yirinda kunyura inyuma ya shebuja ngo ni ukwivutsa ntazagire icyo amugabanaho

43. Umuntu uri mu buhake yirinda kwicarira intebe ya shebuja,iyo ayicariye aba ari ukwivutsa ntazagire icyo amugabanaho

44. Umuntu uri kwa shebuja kurya barimo kota igishirira kikamutarukiraho ngo kiba kimusuriye neza aragabana.

Umuntu n’inka

45. Umuntu abona inka zitashye akazicanira bona nubwo habaari ku manywa,kirazira ko inka zitahira mu kizima,abase baza kuzinyaga ntiziburanwe.

46. Umuntu iyo agiye kurahura umuriro wo gucanira inka,kirazira kurahura ikara rimwe kuba ari ukuzitubya,kuko ikara rimwe ryitwa umuriro mubi,kuko ariryo bashyira mu mazi bakaraba bavuye guhamba

47.Umuntu iyo acyuye inka azigejeje mu rugo ntiyasubira inyuma ngo azugaririre; umuntu umaze guhumuza inka ntiyajya kuzugaririra, kuba ari ukuzisurira kunyagwa,kereka iyo abonye undi umubanziriza umwugariro mu irembo

48. Umuntu iyo acyuye inka aguma ku gicaniro,agahamagaza injishi bakamuhereza n’inkoni z’imicyuro akazikoza mu ziko ati:”Cyurirwa amashyo “,undi ati :”Cyurirwa amagana “

49. Umuntu iyo amaze amaze gucyura inka ntibamuha inzoga y’u rwagwa (yitwa inshike)iyo ashatse gusoma inzoga zitarahumuza aragenda agakora inka mu mabere.


50. Ntawe bagaburira inka zitarahumuza ,aragenda akabanza gukora inka ku mabere cyangwa ku cyansi cyangwa se bakamuha amata akanywa.Iyo batabikoze baba ari uguca inka mu rugo

51. Kirazira guha umushumba ucyuye inka umutsima ngo awurire ku mwuko,izo aragiye zihora zibyara ibimasa gusa

52. Umuntu ntiyajya gukama inka ngo ayikame anywa itabi.Inkono y’itabi yitwa intubya igatubya inka muri urwo rugo .Ntiyanahirahira ngo akore inkono y’itabi agifite urukamiro,ni ugusurira inka gushira.

53. Umuntu umaze guhumuza inka,iyo agiye gukaraba arabanza agahanaguriza urukamiro ku mirundi ye,ubwo abayisuriye neza,ngo azajya ahorana inka ku maguru ye.

54. Kirazira gucisha icyansi mu nsi y’inka,kirazira gukamira inka I bumoso,ni ukuzisurira nabi

55. Umuntu ntiyahirahira ngo akubite inka injishi,ni ukuzica inka bakubise injishi ipfa itabyaye

56. Umuntu azira gukubita inka itarima igiti cyo ku rusenge.Biba ari ukuyimanika ikazapfa itimye

57. Umuntu azira gucisha urubambo rwabambye uruhu rw’inka mu nka ,inka zipfira gushira n’uzitunze iyo aruhacishije izo yaratunze zimushiraho.

58.Umuntu yirinda gushing umuhunda ku gicaniro,cyangwa ngo akozemo ikibuno cy’inkoni,ngo ni ugusura nabi bitubya inka mu rugo

59. Umuntu azira gushyira amaseno ku rugo inka zitahamo,iyo ziwurenze uzitera guhora ziramburura

60. Umuntu azira guhagarara inyuma y’urugo rutahamo inka ngo ateremo ibuye ,ngo bimara inka mu rugo

61. Umuntu azira kwiyogoshera mu rugo rutahamo inka ngo ahasige umusatsi,witwa itubya.Iyo ziwurenze zipfira gushira

62. Umuntu azira gukura ubutare mu nama y’inka, ngo zipfira gushira

63.Umuntu azira gukubuza imyeyo urugo inka zitahamo ,ngo ni imyeyera yeyera inka mu rugo,maze zigapfira gushira.Bareba ibyatsi akaba aribyo bakubuza

64. Umuntu azira gucisha ivu hagati mu nka, ngo kuba ari ukuzisurira kuyoyoka nk’ivu

65.Umuntu azira gukukira inka ,maze akajya guta amase mu icukiro inka zitarahuka.Kuba ari ukuzisurira nabi

66. Nta muntu ujyana icyarire cy’inka ahandi, ngo ni ukuzisurira kunyagwa cyangwa se gupfa

67. Kirazira ko umuntu anywera itabi mu ruhongore rw’inyana, inkono y’itabi yitwa intubya,ngo yatubya inyana.Uretse kuhanywera itabi nta n’ujyana inkono y’itabi mu ruhongore rw’inyana,ni ukuzisurira nabi

68. Nta mu ntu umurika mu kiraro cy’inyana ,ngo ntizagwira zashira

69. Kirazira ko umuntu yacisha inkono iteka hagati y’inka,ngo itubya inka mu rugo,kereka inkono bashyize mu nkangara cyangwa se mu kindi kintu,ubwo ntibigire icyo bitwara

70. Kirazira gucisha inkono ivuga mu nka zirimo imfizi,inkono ivuga nayo ni imfizi mu zindi, ngo yamara inka muri urwo rugo

71. Kirazira ko umuntu yatereka inkono ku ruhimbi ,ngo amata nyiyagwira muri urwo rugo

72. Kirazira ko inka ku iriba ryaguyemo inkono y’itabi,ngo zirinyoye zapfira gushira

73. Kirazira kuzirikisha ikimasa injishi y’inka, ngo yahora ibyara ibimasa gusa

74. Kirazira ko umuntu arya inyama z’inyana yapfuye,agahindukira akanywa n’amata ya nyina,ngo ipfa amabere,maze ntizongere kubyara ukundi

75. Umuntu iyo agiye gushora inka ku ibuga ,arihorera akazirika injishi ku mwugariro,agashyiraho n’igishwemu cy’amase ,ngo ni ukuzifatira amazi nyacike

76. Umuntu ashaka ko inka zashotse ziticwa n’amazi,areba umukobwa w’inkumi n’umwana w’umusore,bakabahagarika mu marembo ,maze uko inka zinjira bakazikoza umwuko n’ingasire ku mugongo, 77. Inka iyo zimaze kugera ku iriba bareba igiti kitwa umubogora bakakimanika mu ruhamo rw’umuryango ,bikitwa gutambira inka ,nabyo bigatuma inka ziticwa n’amazi.

78. Umuntu iyo abyaza inka maze ikananirwa ,arakenyurura maze umwambaro akawufasha hasi,cyangwa akawuhagatira,ikabona kubyara.

79. Umuntu iyo agiye kurasa inka yiyrinda gukora mu kirasiro (ikibindi cyangwa se igicuba ) iyob agikozemo inka yanga kuva

80.Iyo inka barashe ari inka ihaka,ujya kuyigenza yenda irago akarikoza ku muvu,maze agakoza intoki ku ruhanga rw’inka no ku irugu no ku ipfupfu ,agakurikira umugongo wose no ku nguge abara ngo 1,2,3,4,5,6,7,8,9,10 ukubita inyana hasi.Ubwo akaba ayahangiye ntizaramburure

81. Umuntu iyo agiye guca umurizo abanza gukemura ubusenzi akabujugunya mu ziko ,kujugunya ubwo busenzi mu ziko ,ni ukugirango abazazinga ibitare mu busenzi bw’iyo nka batazayizinga ikazpfa itabyaye

82.Umuntu ushaka guhindura inka ibyara ibimasa gusa,agirango ibyare inyana,areba igiti cy’umugenzanda ,amababi yacyo akayasekura,akazana imperezo (akabya )agakamuriramo bakayifata maze umwana w’umukobwa akayibuganiza wa mugenzanda,yarangiza inka akayinyura munsi agira ngo “Ndaguhinduye ujye ubyara abakobwa”

83. Umuntu ushaka gutsirika abashimusi,yanga ko bamwibira inka,umugore niwe ubanza umwugariro mu irembo,bakazugaririra,kuvuza umwirongi nabyo bitsirika abajura ,ngo kuba ari ukubatera umwaku.

84. Umuntu iyo ashaka guheza abajura ,aragenda akugarira,maze agasiga umwugariro umwe hasi ,ukitwa ikitayega,abajura batekereza kuza kumwiba ntibagire uko banyeganyega baza kumwiba

85. Gutera umukoni cyangwa igikakarubamba ku irembo nabyo bitsirika abajura,umukoni witwa “Gitinywa “abajura bakawutinya ngo ubatera ubuvukasi

86. Ushaka gutsirika abashaka kumwiba ,areba umwuko uhoza akawushinga mu gikingi cy’amarembo,abajura ngo ntibawunyuraho.

87. Ushaka gutsirika abamwiba areba igiti kitwa Mugngo –utarengwa ,bakagitambika mu irembo hagati ntihagire umujura urenga iryo rembo,ngo aze kwiba.

88. Umuntu iyo bamushimutiye inka areba amavuta maze akayanaga mu gisenge cy’inzu,amavuta iyo agarutse akagwa hasi nta kabuza inka ziraboneka,yahera ku gisenge inka zigahera.

89. Iyo ushaka kuzinga inka yibwe ngo itajya kure,ufata amavuta ukayanaga ku rusenge iyo ahezeyo inka irahera ,yakwikubita hasi ,ikaba irazinzwe ntive aho iri ,abayihururiye bayisanga hafi

90. Iyo inka imaze gushimutwa bareba umuhanga wo gutera amavuta akayaboneza mu izingiro ry’igisenge,iyo ahushije inka aba ari iyo guhera,yabonezamo neza ,inka ntizahere.

91. Inka iyo imaze gushimutwa,bareba utwoya tw’inka bakadushyira ku gasongero k’inzu ,bigatuma iyo nka itazahera ikzaruhira kugaruka

92. Ubundi buryo bakoresha kugirango bagaruza inka yibwe ,bareba intorezo bakayirambika mu kiryamo cyayo,bikitwa kuyizinga,abayibye ntibayibaga cyangwa ngo bayijyane kure

93. Umuntu wajimije inka ye akanga ko impyisi ziyirira ku gasozi,areba amavuta akayanaga ku gisenge cy’inzu,amavuta iyo ahindukiye akagwa,nyirinka amenya ko izakira ,yahera mu gisenge akamenya ko izahera

94. Umuntu uri ku rugendo ,azira gushakira igishirira ku gicaniro cy’inka,ngo ni ukuzisurira nabi

95. Umuntu uri ku rugendo ajya guhaha azira guca mu nka,iyo aziciyemo zikamukozaho umurizo,arahindukira ,ngo iba imuteye umwaku ikaba imuvukije ubuhashyi 96. Umuntu iyo abonye igicaniro cy’inka kiyakije areba icyansi akacyerekeza ku gicaniro ati :”Uraze utazira abagore “Ibyo biba bisura inka izaza muri urwo rugo

97. Umuntu wariye inyama z’intama ,ntanywa amata,iyo ayanyweye zipfa amabere (amaziri )

98. Uriye inyama z’ihene nawe ntanywa amata kereka iyo babnje kuzirunga (kuzikarangisha amavuta y’inka )

99. Uriye inkuru cyangwa se ibyobo byo ku gasozi nabyo byitwa kwica amabere y’inka.

100. Kurya imegeri,intyabire,igisura,isanane,inkware,urukwavu,ntiyanywa amata nabyo byica amabere y’inka n’amata barayacunda akanga kureta

101. Umuntu iyo yiyuhagiye amazi yo mu kibumbiro inka zasize,ajya kugenda agakora muri ya mazi agatera epfo na ruguru”Mbwirize hakuno,mbwirize hakurya.Bikaba ari ukwisurira inka” nyinshi.

Hifashishijwe

  • Imihango,imigenzo n’imiziririzo,(Bigirumwami Aloys,1974)