Stromae

From Wikirwanda
Revision as of 05:31, 19 April 2016 by Meilleur (Talk | contribs)

(diff) ← Older revision | Latest revision (diff) | Newer revision → (diff)
Jump to: navigation, search

Paul Van Haver, ​uzwi nka​ Stromae​, yavutse tariki 12 Werurwe 1985 i Etterbeek mu Bubiligi, ni umwanditsi w'indirimbo, akaba n'umuririmbyi unatunganya muzika w'umubiligi ufite inkomoko mu Rwanda biturutse kuri se.

Yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2009 biturutse ku ndirimbo Alors on Danse yasohoye kuri album yise Cheese. Mu mwaka wa 2013 yashyize ahagaragara album yise Racine carrée ​yakunzwe na benshi hirya no hino ku isi, ikurikirwa n'ibitaramo 200 yakoreye ku migabane hafi ya yose​ mu bihugu 25 birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Brazil, Canada n'u Burusiya. Ibi bitaramo byitabiriwe n'abarenga miliyoni.