Difference between revisions of "Template:Inkuru zigezweho"

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Line 1: Line 1:
[[File:Kagame_Alexis2.jpg‎ |200px|thumb|right|Padiri Alexis Kagame]]Alexis Kagame yavutse (tariki 15 Gicurasi 1912). Ni umupadiri akaba n'umunyamateka w'umunyarwanda wavukiye  I Kiyanza, mu cyahoze ari mu Buliza, muri Komine Mugambazi, Perefefitura ya Kigali. Iyo tariki y’ukuvuka kwe kugera ngo imenyekane neza ni uko yahuriranye n’urupfu rwa Basebya ba Nyirantwali wari warigize hangaharya mu Rugezi, mu majya-ruguru y'ikiyaga cya Bulera. Icyo gihe u Rwanda rwategekwaga n'umwami Yuhi wa V Musinga.  
+
[[File:Kanjogera_na_Musinga.jpg|200px|thumb|right|Musinga na nyina Kanjogera]]     '''Intambara yo ku Rucunshu''' yabereye ku Rucunshu muri Komini Nyamabuye I Gitarama (mu Karere ka Muhanga) mu mwaka w'1896, hagati y'abari ku gice cy'umugabekazi Kanjogera washakaga ko himikwa umuhungu we Musinga, n'abari ku gice cy'umwami Mibambwe Rutalindwa. Iyi ntambara yaje kurangira ingabo zo ku gice cya Kanjogera zitsinze iza Rutalindwa.
  
== Amashuri yize ==
+
== Inkomoko y'iyi ntambara ==
  
Mu mwaka wa 1925, Kagame yatangiye kwiga mu ishuri rya Leta mu Ruhengeri. Bigaga gusoma, kwandika, kubara na gatigisimu. Ururimi rw’amagahanga bigaga ni igiswayile. Uwarangizaga iryo shuri yashoboraga gukora akazi k’ubukarani. Amashuri nk'ayo yari mbarwa.
+
Kigeli IV Rwabugili ajya gutanga yimitse umuhungu we witwaga Rutalindwa amushakira n’umugabekazi w’umutsindirano witwaga Nyiramibambwe IV Kanjogera, kuko nyina wa Rutalindwa ariwe Nyiraburunga wari waracyuwe na Mubyara wa Rwabugili yari yarapfuye, yishwe na na Rwabugili ahorera nyina.
  
Mu mashuli, Kagame yamenye gusoma atebye. uko yakundaga kubitekerereza abantu ngo yibwiraga ko bazagira igihe cyo kwiga inyuguti za buri gitabo. Ubwo bigiraga muri Alifu, agatekereza ko nibarangiza bazafata Gatigisimu, barangiza bagasoma Schulbibel. Bityo bityo kugeza igihe bamariye ibitabo byose.
+
Mu gufata icyo cyemezo Rwabugili yakoze amakosa 2:
  
Kagame yarangije ishuli rya Leta mu w' 1928. Ni nabwo yabatirijwe i Rwaza na Padiri Desbrosses ari we wari warafashije Lecoindre gushinga Misiyoni ya Marangara yaje gufata izina rya Kabgayi (Kabwayi). Ubwo ku munsi yari amaze kubatirizwaho yegera Padiri Desbrosses aramubwira ati; ndashaka kujya mu Seminari. Padiri aramuseka . Icyo gihe abahawe batisimu bamaraga icyumweru bacumbitse hafi ya Misiyoni . Bukeye Kagame agarutse mu misa ahura na Padiri Desbrosses. Padiri aramubaza ati; “Ibyo wambwiye ejo, warakinaga cyangwa wari ukomeje?” Nubwo yari yabivuze yikinira ntabwo yari gushobora kubwira umupadiri wari waraye amubatije ko yivugiraga gusa adakomeje. Ni bwo ashubije ati; “Nari nkomeje”, Padiri Desbrosses akura ibarwa mu mufuka
+
*Irya mbere ni uko yafashe Rutalindwa akamuha ubwami yarangiza akamuha umugabekazi w’umutsindirano badafite icyo bahuriyeho, kandi uwo Mukobwa akomoka mu bwoko bw’Abega bwatangaga Abagabekazi kandi bukomeye ku ngoma, naho Nyiraburunga nyina wa Rutalindwa yakomokaga mu bwoko bw’Abasinga birukanywe mu bagomba gutanga Abagabekazi.
  
::{{More| [[Kagame Alexis]]}}
+
::{{More| [[Intambara yo ku Rucunshu]]}}

Revision as of 07:56, 4 November 2010

Musinga na nyina Kanjogera
Intambara yo ku Rucunshu yabereye ku Rucunshu muri Komini Nyamabuye I Gitarama (mu Karere ka Muhanga) mu mwaka w'1896, hagati y'abari ku gice cy'umugabekazi Kanjogera washakaga ko himikwa umuhungu we Musinga, n'abari ku gice cy'umwami Mibambwe Rutalindwa. Iyi ntambara yaje kurangira ingabo zo ku gice cya Kanjogera zitsinze iza Rutalindwa.

Inkomoko y'iyi ntambara

Kigeli IV Rwabugili ajya gutanga yimitse umuhungu we witwaga Rutalindwa amushakira n’umugabekazi w’umutsindirano witwaga Nyiramibambwe IV Kanjogera, kuko nyina wa Rutalindwa ariwe Nyiraburunga wari waracyuwe na Mubyara wa Rwabugili yari yarapfuye, yishwe na na Rwabugili ahorera nyina.

Mu gufata icyo cyemezo Rwabugili yakoze amakosa 2:

  • Irya mbere ni uko yafashe Rutalindwa akamuha ubwami yarangiza akamuha umugabekazi w’umutsindirano badafite icyo bahuriyeho, kandi uwo Mukobwa akomoka mu bwoko bw’Abega bwatangaga Abagabekazi kandi bukomeye ku ngoma, naho Nyiraburunga nyina wa Rutalindwa yakomokaga mu bwoko bw’Abasinga birukanywe mu bagomba gutanga Abagabekazi.
soma inyandiko irambuye Intambara yo ku Rucunshu