Difference between revisions of "Template:Inkuru zigezweho"

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
Line 1: Line 1:
[[File:Kaberuka Donald.jpg|200px|thumb|right|KABERUKA Donald]]'''Kaberuka Donald''' (yavutse ku ya Gatanu Ukwakira 1951) ni umunyarwanda w’umuhanga mu bijyanye n’ubukungu, kuri ubu akaba ari Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (African Development Bank).  
+
[[File:gicanda.jpg|200px|thumb|right|Umwamikazi Gicanda Rosalie]]'''Gicanda Rosalie''' ni Umwamikazi wari umufasha w'umwami Mutara III Rudahigwa, akaba ari we mwamikazi wa nyuma w’u Rwanda. Yashyingiwe  na Mutara Rudahigwa nyuma yo gutoranywa mu gihugu cyose n’intumwa z’umwami, yabaye umugore wa kabiri wa Rudahigwa nyuma y'uko uwa mbere ari we Nyiramakomali yari yirukanywe bitewe nuko  atabyaraga, gusa Nyiramakomali yaje gushyingirwa Nyirimbirima mwene Nshozamihigo babyara abana benshi bigaragara ko Rudahigwa ariwe utarabyaraga.
  
Yavukiye ahahoze ari muri Perefegitura ya Byumba. Yigiye amashuri ye ya Kaminuza muri Tanzania, akomereza mu Bwongereza(United Kingdom) aho yaje kubona impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu(Ph.D. in economics) yayikuye muri kaminuza ya Glasgow.
+
Tariki 13 Mutarama 1942 nibwo Gicanda yashyingiranwe n'umwami [[Mutara III Rudahigwa]] imbere y'Imana, ubu bukwe bwabo bwari bunyuranyije n'amahame y'ubwiru bitewe n'uko Gicanda n'Umwami Rudahigwa bakomokaga mu muryango umwe w'Abanyiginya.
  
Dr Donald Kaberuka yakoranye igihe kinini n’amabanki ndetse n’imiryango mpuzamahanga. Mu kwakira 1997 yagizwe minisitiri w’imari n’igenamigambi mu Rwanda. Kaberuka yakoze ako kazi mu gihe kingana n’imyaka umunani, aho yakoraga akazi gakomeye ko gusubiza mu buryo ubukungu bw’u Rwanda bwari bwahungabanye kubera Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 19994. {{More|[[Kaberuka Donald]]}}
+
Gicanda Rosalie yari umugore muremure benshi bemezaga ko yari mwiza kandi ko yarangwaga n’ikinyabupfura n’isoni nyinshi, ibi byagaragaye cyane mu muhango wo gutoranya umwamikazi ubwo abakobwa bose bari batoranyijwe  bagombaga guca imbere y’umwami bambaye uko bavutse{{More|[[Kaberuka Donald]]}}

Revision as of 05:37, 1 December 2010

Umwamikazi Gicanda Rosalie
Gicanda Rosalie ni Umwamikazi wari umufasha w'umwami Mutara III Rudahigwa, akaba ari we mwamikazi wa nyuma w’u Rwanda. Yashyingiwe na Mutara Rudahigwa nyuma yo gutoranywa mu gihugu cyose n’intumwa z’umwami, yabaye umugore wa kabiri wa Rudahigwa nyuma y'uko uwa mbere ari we Nyiramakomali yari yirukanywe bitewe nuko atabyaraga, gusa Nyiramakomali yaje gushyingirwa Nyirimbirima mwene Nshozamihigo babyara abana benshi bigaragara ko Rudahigwa ariwe utarabyaraga.

Tariki 13 Mutarama 1942 nibwo Gicanda yashyingiranwe n'umwami Mutara III Rudahigwa imbere y'Imana, ubu bukwe bwabo bwari bunyuranyije n'amahame y'ubwiru bitewe n'uko Gicanda n'Umwami Rudahigwa bakomokaga mu muryango umwe w'Abanyiginya.

Gicanda Rosalie yari umugore muremure benshi bemezaga ko yari mwiza kandi ko yarangwaga n’ikinyabupfura n’isoni nyinshi, ibi byagaragaye cyane mu muhango wo gutoranya umwamikazi ubwo abakobwa bose bari batoranyijwe bagombaga guca imbere y’umwami bambaye uko bavutsesoma inyandiko irambuye Kaberuka Donald