Fireman Kibiriti

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
umuhanzi Fireman
Fireman Kibiriti (amazina ye nyakuri ni Uwimana Francis Ivan Rashid Ronald) ni umuhanzi w’ umunyarwanda wo mu njyana ya rap ubarizwa mu itsinda rya Tuff gang cyangwa tuff ganstar naryo rikora rap y’ishuli rya kera (old school). Fireman akaba yarabonye izuba kuwa 04. Mutarama. 1989 I Kigali, mu bitaro bya CHUK.

Ubuzima bwe bwo hambere

Nyuma yo kwitaba imana kwa nyina mu ari kumubyara, uyu Fireman yahise ajya kurerwa n’abo mu muryango wo kwa nyina kuko we yivugira ko atazi se ajya kurererwa ku Gisenyi. Genocide yabaye mu 1994, yaje kumusanga afite imyaka itanu aho nibwo yahungiye muri Congo Kinshasa agaruka mu 1996 aho yatangiye amashuri ye kuko nibwo yari atangiye kumenya ikinyarwanda neza . Amashuli abanza yayigiye kuri Ecole Primaire de Remera Giporoso, akomereza mu mashuli yisumbuye mu cyiciro rusange(tronc-commun) muri Ecole secondaire de Ruhango, akomereza muri Lycee de Kicukiro APADE aho yaje gukomeza mu ishami rya Gestion et Informatique aza gukomereza muri Groupe Scolaire INDANGABUREZI mu Ruhango aza kurangiriza I Kibungo. Akiri muto yakundaga umuziki n’umupira w’amaguru akaba mu bwana bwe yarakundaga kumva injyana ya Funk ndetse na rap. yabyirutse yumva indirimbo z’abahanzi bo hanze nka Nas dore ko ariwe muhanzi yibonamo kurusha abandi bose yakundaga ndetse kumva indirimbo za 2Pac zatumaga yishima kuko hari igihe kinini yabayeho akiri umwana atabona akanya ko kwishimana n’ababyeyi be nk’abandi bana bose ibyo byatumye akura yiyumvamo ko agomba kuzakora iyi njyana y arap.

Ubuzima bwe nk’umuhanzi

Yatangiye umuziki aririmba inyana ya Rn’B aho yitwaga izina rya GINTWD. Nyuma yaje guhindura ajya muri hip hop muri 2004 ari kumwe na Bulldogg na Jay C bakoze itsinda biyita magic boyz bakorera muri TFP indirimbo ya mbere. Kubera ko nta mbaraga umuziki wo mu Rwanda wari ufite muri iyo myaka byarabagoye cyane. Muri 2005-2006 Fireman we na Bulldogg baje gukora irindi tsinda ryitwaga united monsterz bari kumwe na Kaviki hamwe na Matt. Iri tsinda naryo ntibaje kurambamo kubera ko bananiranye nuko muri 2008 fireman na Bulldogg barakomeza bahura na Green P na Jay Polly bakora itsinda baryita Tuff gang. nyuma nibwo haje kuza undi muhanzi witwa P Fla abiyungaho baba batanu. Indirimbo ya mbere yaririmbyemo ni “ibyanjye ndabizi” aho yari kumwe na Diplomate, Masho Mampa, ndetse na P.fla.yaje gukomeza akora indirimbo nyinshi zirakundwa cyane nka Nyita tuff, impande zanjye ni umwanda, ndabura, bana bato. Fireman yakoranye n’abandi bahanzi indirimbo nyinshi twavuga nka Ubuzima na attaque muri rap zose ari kumwe na P.fla, street disciples n’inkongoro y’umushimusi zose ari kumwe na tuff gang, inkovu z’amateka ari kumwe na Babbly,Green P., Jay Polly, Bulldogg n’abandi.

Ubuzima bwe busanzwe

Fireman na Tuff Gang
Fireman avuga ko afite gahunda yo gukora imishinga myinshi harimo uwo kurera imfubyi uzitwa Fireman Fondation.

Fireman abona mu Rwanda Rap imaze gutera imbere uretse ko hakiri ikibazo cyuko hakiri imbibi zigomba kurengwa kuko hari ibyo benshi bafata nka sacyirirego kandi byakabaye bishyirwa ku mugaragaro kuko inshingano za Rap ni ukubona ibitagenda neza bikavugwa bikaba byakosorwa. Fireman avuga ko we Rap ariyo njyana yonyine umuntu ashobora gusohora ibimurimo agatanga ubutumwa. Fireman avuga ko ubundi iyo we akora indirimbo aba afite gahunda yo guhindura isii kandi akabikora atangiza, kuko ngo afite ihame agenderaho iyo yandika indirimbo ze Don’t break nigga,make nigga bishatse kuvuga ngo ntiwangize ahubwo ukore ibishyashya. Fireman avuga ko Rap nyayo ari itanga ubutumwa bwubaka bugahindura isi.