Nyagatare

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
akarere ka Nyagatare
Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu Turere 7 tugize Intara y'Iburasirazuba. Igabanwemwo Imirenge 14, Utugari 106 n'Imidugudu 603. Akarere kari k'ubuso bwa 1.741 kilometero kare, Akarere ka Nyagatare gahana imbibe n'igihugu cya Uganda mu majyaruguru, Tanzaniya iri iburasirazuba, mu majyepfo hari Akarere ka Gatsibo, m'uburengerazuba hakaba

Akarere ka Gicumbi.

Imiterere y'ubutaka

Akarere ka Nyagatare kagizwe muri rusange n'imisozi migufi, usanga ahanini ifite ubutaka budatoshye kubera igihe kirekire cy'izuba rihera muri Kamena kugera kugera mu Kuboza. Akarere ka Nyagatare gaherere mu bibaya bifite ubutumburuke bugera kuri metero 1513,5. Iyo miterere y'ubutaka ikaba ijyanye cyane n'ihingwa rya kijyambere, bikorohera nabahingisha amashini cyangwa ibimasa.

Imiterere y'ikirere

Akarere ka Nyagatare kagira imvura nkeya, kakagira n'ubushyuhe. Kagizwe n'ibihe bibiri: igihe cyambere ni igihe kirerekire cy'izuba gifata amezi 3 kugera kuri 5, icyo gihe gifite ibipimo by'ubushyuhe buri hagati ya 25,3°C na 27,7°C. Iboneka ry'imvura rirahindagurika buri mwaka, ibipimo by'imvura biri hasi cyane nukuvuga ko bingana na (827mm/ku mwaka), ibi ibipimo ntabwo bihagije cyanek'ubuhinzi n'ubworozi.

Imitere y'inzuzi n'imigezi

Akarere ka Nyagatare gafite imiyoboro mike y'amazi. Usibye umugezi wa Muvumba unyura mu Karere ka Nagatare, imigezi y'Akagera n'Umuyanja byo bigize imbibi n'ibihugu nka Tanzaniya n'Ubugande. Ibyo bikaba bituma ntawundi mugezi abaturage bashobora kwifashisha mu buhinzi n'ubworozi. Hari n'utundi tugezi duto nka: Nyiragahaya, Kayihenda, Karuruma,Nayagasharara na Kaborogota. Kubera ibura ry'imigezi n'inzuzi,kubera ibura ry'imiyoboro y'amazi bitera ikibazo cy'ibura ry'amazi kubaturage n'amatungo.

Ubukerarugendo

Akarere ka Nyagatare kagizwe n'igice kinini cya parike y'Akagera, aho tusangamo umubare w'inyamaswa nk'imbogo,impala n'izindi. Tuhasanga kandi n'ubwoko bw'inyoni zitandukanye, aKarere gafite kandi n'utundi tunyamaswa, nk'inkende, ingurube z'ishyamba,n'izindi. Mu mugezi wa Muvumba, ho habamo imvubu, ibi byose bikaba bikurura ba mukerarugendo.

Uburezi

Kubirebana n'uburezi, Akarere gafite amashuri y'incuke 202 afite abanyeshuri 6557, muribo 58,2% ni abakobwa, umubare w'abarimu ba bagore bigisha amashuri y'incuke ni 59,4%, bigaragara ko uruta uw'abagabo. Akarere gafite amashuri abanza 80 ho umubare w'abakobwa bari mu mashuri abanza urutaho gato uw'abahungu 50,6%. Abo banyeshuri bagabanyijwe mu byumba bigiramo 1.155,bitanga ikigereranyo cy'abanyeshuri 72 muri buri cyumba cy'ishuri.Imibare irerekana ko abanyeshuri 7.123 bacyigira munsi y'ibiti.

Amashuri y'isumbuye ni 15, n'abanyeshuri 6433, na 43,6% n'abakobwa. Abanyeshuri ni 60 muri buri cyumba cy'igirwamo,abarimu bashoboye ni 34,1%. Akarere ka Nyagatare gafite amashuri makuru 2,(Umutara Polytechnic na Nursing school) ayo mashuri afite abanyeshuri 426, muribo 44,6 n'abakobwa.

Umubare w'abakobwa uracyari hasi ugereranije n'uwabahungu mu nzego zose z'amashuri,ibi kandi bigaragara no mubarimu, aho 31,3% mu mashuri abanza, 23,9% mu mashuri y'isumbuye na 16,7%.Ingufu nyinshi zigomba gushyirwa mu gukangurira abakobwa kwiga ibinyabuzima n'ikorana buhanga. Amashuri 13 yashizweho kugirango afashe abatishoboye gukomeza amashuri yabo kugira ngo babafashe kwihangira imirimo.