Rulindo

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
akarere ka Rulindo
Rulindo ni Akarere kari mu Intara y'Amajyaruguru y'u Rwanda. Umurwa wayo ni Tare bakunze kwita Bushoke. Akarere kari mu rugabano rw'intara zahoze ari iya Ruhengeri n'iya Kigali, kagizwa n'imisozi miremire, uri hejuru ku musozi wa Kabuye uba uhitegeye. Tare nk'umujyii ukomeye w'akarere niho abagenzi baturutse za Kigali, Ruhengeri, Gisenyi na Goma bakunda kuruhukira no gufata impamba bikomereza urugendo.

Akarere ka Rulindo kagizwe n'imirenge cumi nirindwi(17) ariyo: Base, Buyoga, Burega, bushoki, Cyinzuzi, Cyungo, Kinihira, Kisaro, Masoro, Mbogo, Murambi, Ngoma, Ntarabana, Rukozo, Rusiga, Shyorongi na Tumba

Uburezi

Akarere ka Rulindo kiyemeje gutezimbere uburezi; gufite ibigo mirongo irindwi n'umunani(78) by'amashuri abanza, muri byo mirongo irindwi na birindwi (77) ni ibigo bya Leta naho kimwe(1) n'icya abikorera. harimo abanyeshuri 66734 n'abarimu 999. Hari ibigo 27 by'amashuri yisumbuye, Makumyabiri na bibiri (22) ni ibya Leta naho bitanu (5) ni iby'abikorera, hari abarimu 475 n'abanyeshuri 5194. Amashuri atsindisha abana benshi urugero ni Stellamatutina iri mu murenge wa Shyorongi. Intego z' akarere mu burezi: Gukoresha ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT) mu burezi kugirango tugeza ubumenyi buhanitse kuri bose mu Karere.

  • kwongera ubushobozi bw'abatishoboye mu kwiga.
  • kunononsora uburezi bw'ingeri zose
  • kunononsora uburezi bw'ibanze hakurikijwe ibikenewe
  • gutezimbere uburezi hakurikijwe imirimo iboneka mu karere
  • Guteganya hakiri kare inkunga y' ikigega cy'uburezi


Ubuzima

Leta y'u Rwanda imyaka yose yagiye ishyiraho ingamba zikomeye n'amabwiriza ahamye yo kurwanya inzitizi nyinshi mu kubungabunga ubuzima bw'abaturage. Iyo nzira niyo akarere ka RULINDO kakomeje kugirango hakemurwe ibibazo by'ubuzima by'abaturage baho uhereye ku Murenge kugeza mu Kagari. Akarere kafashije abaturage badafite ubushobozi buhagije kwigurira (Mutuelle); « n’uburyo abaturage bose bunganirana mu kwivuza ». Rulindo irateganya mu minsi iri mbere kuzana uburyo bukusanyirijwemo amakuru ya serivisi z’ubuvuzi kuri telefone zigendanwa bityo kubungabunga ubuzima bw’abaturage baho bikoroha kandi bikihuta. Dore amwe mu mavuriro n’ibigo bimwe nderabuzima mu karere; Akarere k’ubuzima ka Rutongo, Ikigo cy’abikorera i Base bita TURENGERA UBUZIMA n’ibigo nderabuzima cumi birindwi(17). Hari na za Farumasi; Junior pharmacy i Base, La charite nayo iri Murenge wa Base, Dutabarane i Ntarabana na Phamacie-Regional i Ntarabana. Hari Farumasi y’akarere mu Murenge wa Bushoki hafi n’umugi wa kasiza itanga imiti ku bigonderabuzima no ku mavuriro byo mu karere hose.


Hifashishijwe