Intara y'Amajyaruguru

From Wikirwanda
Jump to: navigation, search
ikarita y'Intara y' Amajyaruguru
Intara y'Amajyaruguru iherereye mu majyaruguru y'u Rwanda ikaba ihana imbibi na:

Mu majyaruguru: Repubulika y'Ubuganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo;

I Burasirazuba: Intara y'Iburasira zuba;

I Burengerazuba: Intara y'Iburengerazuba;

Mu majyepfo: Intara y'Amajyepfo n'Umujyi wa Kigali

Intara y'Amajyaruguru ifite ubuso bwa kirometero kare 3331 n'abaturage barenga 1.604.997. Igice kinini cy'Intara y'Amajyaruguru kigizwe n'imisozi miremire, igaherwa mu mujyaruguru yayo n'uruhererekane rw'ibirunga. Iteganya gihe rimeze neza, rigizwe n'imvura isanzwe mu gihe cy'umwaka, n'amahumbezi mu gihe kinini cy'umwaka uretse mu mezi abiri gusa ya gicurasi na Kamena, mu CYI haba hari izuba naryo ridakanganye cyane.

Intara y'Amajyaruguru yashyizweho hakurikijwe Itegeko No. 29/2005 of 31/12/2005 rishyiraho inzego z'igihugu cy'u Rwanda. Iyi Ntara yakozwe hakomatanyijwe icyari intara ya Ruhengeri, Byumba n'igice cy'amajyaruguru cy'icyahoze ari Kigali Ngali. Kuri ubu Intara y'Amajyaruguru igizwe n'Uturere 5 aritwo: Burera, Gakenke, Gicumbi, Musanze, Rulindo na Imirenge 89, Utugari 413 n'Imidugudu 2743.

Muri make Intara ishinzwe gukora ibi bikurikira:

• Gukurikirana imirimo ijyanye n'iteganyabukungu ry'uturere; • Gukurikiranira hafi ishyirwa mubikorwa rya gahunda za leta mu turere twose; • Kubungabunga umutekano w'abaturage n'ibyabo.

Mugushyira mu bikorwa izi nshingano zose, Nyakubahwa Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru ku wa kabiri tariki ya 19/10/2010 yayoboye Inama yahuje Uturere tw'Urwanda(Burera, Gicumbi na Musanze) n'uturere bituranye (Kiisoro na Kabare) two mu Gihugu cya Uganda duhana imbibi n' urwanda hagamijwe gutangiza ku mugaragaro inama zigomba kujya zihuza uturere tw'ibi Bihugu duturanye bakigira hamwe kurebera hamwe ibijyanye n'umutekano ndetse n'ubuhahirane bw'utwo Turere ibitagenda neza bigakosorwa naho bidashimishije bigakosorwa amazi atararenga inkombe.

Amateka

Intara y’Amajyaruguru irangwa n’amateka atandukanye ashingiye ahanini ku bikorwa cyangwa ku bintu byakozwe n’Abakurambere ndetse na vuba aha. Dore bimwe muri ibyo bikorwa n’aho hantu:


Mu Karere ka BURERA

  • Mu Gahunga k’Abarashi mu Murenge wa Gahunga niho havuka RUKARA RWA BISHINGWE, Umurashi , wishe Umuzungu LUPIAS. RUKARA yishe uwo muzungu yanze gusuzugurwa nawe,aza gupfa bamunyonze
  • Mu Murenge wa Cyeru hari Gîte, hakaba harabaga abazungu n’Abapadiri bakaza kuharuhukira.
  • Mu Gishanga cy’Urugezi nimwo habaye BASEBYA BYA NYIRANTWALI, wari warigometse ku Ngoma. Yishwe n’Abadage muri ‘operations’ zo kumuhiga.


Mu Karere ka GAKENKE

  • Mbirima na Matovu aho ni mu Murenge wa COKO hakaba ari hatuye Umwami MIBAMBWE SENTABYO, hakaba harangwa n’ibihondohondo n’ibindi.Hari agasozi kitwa ku “NTEBE Y’INGOMA Y’UMWAMI”. Akaba aria ho ingoma ze zavugirizwaga . Hari n’ahitwa KIRUMBA cya RWAHI habaga ibinyogote byinshi, ndetse hari n’ubuvumo bunini cyane bacanamo umwotsi ntube wahinguka hejuru, ahubwo ukaba watunguka I GATAGARA ho mu murenge wa RULI.


Mu Karere ka GICUMGI

  • Hari Umurindi w’Intwari mu Murenge wa KANIGA wabaye ibirindiro by’Ingabo za FPR-INKOTANYI, zabohoye u Rwanda. Aho kandi hari ‘INDAKI” ya Nyakubahwa Paul KAGAME wari uyobiye izo Nkotanyi z’Amarere.
  • Mu Murenge wa Giti, I Rutare, habaye imva z’abami. Ahi niho abami benshi bashyinguwe.


Mu Karere MUSANZE

“IGIHONDOHODO” ni igiti kimeza ariko gifite icyo kivuga mu buzima bw’Abanyarwanda:

  • Umuntu wapfaga ari ingaragu( atarashaka) bamuhambanaga igihondohondo;
  • Uwapfaga akazanzamuka”yitsamuye”, imva ye bayihambagamo igihondohondo;
  • Amababi y’igihondohondo akiri mato yavuraga indwara nyinshi nk’umuhaha.

Ishyamba rya GIHONDOHONDO, riri ahitwa “ BUHANGA” hakaba kwa GIHANGA wahanze u Rwanda , Inka n’Ingoma. I Buhanga hari urugo w’Umwami GIHANGA, akaba ariko hakomotse umugani uvuga ngo “Nzajya aha n’aha Umwami ageze I Buhanga” Umwami wimaga wese yagombaga kuhagera ngo akorerwe imihango yo kumwimika. Urugo rw’Umwami rwari rukikijwe n’amariba atatu: iriba ry’Umwami, iriba ryitwaga Gipfuna ndetse n’iryitwaga Zina:

  • IRIBA RY’UMWAMI: Ryitwa NKOTSI na BIKARA: Habagamo uruho umuntu wese wazaga I Bwami yanyeshaga amazi.
  • IRIBA RYA GIPFUNA iri riba ryapfupfunutsemo inka ari naho havuye insigamugani “Gukamga Rutenderi”. Uwo waturutse kuri GASHUBI ngo wakanze Imfizi yitwa Rutenderi yari iherekejwe n’inka zipfupfunutse muri iryo riba, maze GASHUBI azibonye avza akaruru, zisubirirayo naho Rutenderi yo irarigita.
  • IRIBA RYA ZINA: ni iriba ryashokagamo inka z’Umwami. Ku ibiga ryazo niho hiswe I NYAKINAMA.(Inama y’Inka).

Urugo rwari rukikijwe n’ibiti by’inganzamarumbo by’ibivumu “Umuvumu ruvumura” kuko hakorerwaga imihango y’I Bwami. Bene ibyo bivumu nibyo bakunze kwita ibigabiro. Hari ibimenyetso bigaragaza ko hakorerwaga koko iyo mihango nk’uducuma, utweso n’ibimene by’injyo byahabonetse. Mu 1987, habonetse ikintu cy’igitangaza ubwo Burugumasitiri wa Komini Nyakinama Bwana NKIKABAHIOZI Donat yashatse kuyobora amazi iwe afatiye ku isoko ry’iriba ry’umwami: uko bacukuraga basatira amazi niko yagendaga asubira hasi akama.

Mu ishyamba havuyemo inzoka iza gukora imyigaragambyo kuri Komini iri kumwe n’ibyana byayo bibiri. Yahamaze iminsi ibiri abantu baratinye kuyikubita akubera ubunini bwayo. Abantu bavuye impande zose baje kuyireba. Abiru b’Umwami nibo bamubujije gucukura, bamubwira ko agomba kubaga ikimasa bagakora imihango. Bamaze kubikora inzoka yahise yigendera. Hahie hakururkiraho imvura y’amahindu, ifite urubura rwaretse iminsi itatu.Abantu barasenyewe n’imyaka irapfa. Ibyo byateye inzara muri Komini yose yiswe iy’urubura, byatuma hatangwa imfashanyo


Mu Karere ka RULINDO

hari agasozi kitwa NGABITSINZE. Kuri ako gasozi niho ingabo z’ u Rwanda ziyobwe n’Igikomangoma FORONGO( wakomotsweho n’Abaforongo), zahagaragarije ubuhanga mu gutegura imirwango ( stratégie de guerre). Akoresheje umubare muke cyane w’ingabo, FORONGO yacanye ikome ry’umuriro kuri ako gasozi, maze saba aabahungu be kurara banyuranamo bazynguruka uwo muriro. Ingabo z’abanyoro zari zikambitse hafi aho zahiye ubwoba zibonye abantu baraye bazunguruka umuriro ntibarangire, zaketse ko ari benshi. Nibwo zikambuye zirahunga. Abandi nabo babakurikiza inkongi y’amacumu. Abanyoro batsindwa batyo. Ngako agasozi ka NGABITSINZE ABANYORO.

Hifashishijwe